‘Nomophobia’ cyangwa ‘No Mobile PHone Phobia’, ni indwara y’ubwoba bwo gutinya gutakaza telefoni no gutinya kuba mu buzima utabasha kuyikoresha, yibasira abatari bake ku bwo kuba bisanga bakeneye byinshi bakora ari uko bafite telefoni zabo.
Ikigo gikora ubushakashatsi cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, National Institute of Health, muri Mutarama 2023 cyatangaje ko abantu bagera kuri 73% mu bakoresha telefoni hirya no hino ku Isi, barwaye Monophobia.
Iki kigo kandi gitangaza ko iyo ndwara yibasiye benshi mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyazahazaga Isi, abantu benshi bakagira umwanya munini wo kuguma mu ngo zabo bagakoresha telefoni, ndetse bikaba biteganyijwe ko izanakomeza kwibasira abantu cyane uko batera imbere bagakoresha ku bwinshi telefoni zigezweho (Smart Phones).
Iyi ndwara yibasira abantu basanzwe barabaswe no gukoresha telefoni biganjemo urubyiruko cyane cyane urwiga muri za kaminuza, bikabagiraho ingaruka zirimo kubura ibitotsi ku rwego bibaviramo uburwayi, agahinda gakabije, kwibasirwa n’indwara zo mu mutwe n’umujagararo.
Hari n’abagera ku rwego bitakariza icyizere kubera gukoresha telefoni cyane, abatakaza ubushobozi bwo kwibuka, abatakaza ubushobozi bwo kugira ubumenyi bw’uko bitwara iyo bari mu bandi kubera guhora barangariye muri telefoni, ndetse no kudatanga umusaruro mu kazi kubera kubatwa no kumara umwanya munini kuri telefoni.
Hari kandi n’abo biviramo ingaruka zirimo guhindagurika kw’amarangamutima, kubabara ibice by’umubiri birimo amaso, umugongo, intugu ndetse n’ibindi.
Urwaye Nomophobia arangwa no gukunda kumara igihe kinini ari wenyine akoresha telefoni, ku buryo uramutse ugize impamvu ituma umara umwanya munini utayifite utangira kumva ubuzima busa n’ubudashoboka.
Uyirwaye bimugiraho ingaruka no mu buzima abayemo bwa buri munsi ugasanga adatera imbere, ndetse agahora akeneye ubufasha no ku tuntu duto, agahorana ubwoba bwo gufata inshingano mu gihe ari wenyine.
Uramutse wiyumvaho iyi ndwara, ugirwa inama yo kugana abajyanama mu by’imitekerereze bakaguha umurongo w’uko ushobora gutangira urugendo rwo kubaho ubuzima butishingikirije telefoni ku rwego uyibura ukumva bwahagaze.