The Ben yatunguwe n’abana babarizwa muri ‘Sherrie Silver Foundation’ aherutse gusura bakamutunguza kumuririmbira indirimbo ye nshya ‘Ni Forever’ banayicuranga mu buryo bwa ’Live’.
Mu minsi ishize ku butumire bwa Sherrie Silver akaba inshuti ya The Ben, uyu muhanzi aherutse gusura Umuryango yashinze ‘Sherrie Silver Foundation’ agirana ibihe byiza n’abana bafashwa n’uyu mubyinnyi wabigize umwuga.
Mu mashusho basangije ababakurikira ku rubuga rwa YouTube, ‘Sherrie Silver Foundation’ bagaragaje uko byari byifashe ubwo The Ben yabasuraga bakamuririmbira indirimbo ‘Ni Forever’.
Uretse kuririmba iyi ndirimbo banayicuranga, aba bana banasabye The Ben ko yabaririmbira na we atazuyaje ahita atera ‘Ni Forever’ na bo bahita bamufasha kuyicuranga ndetse no kuyiririmba.
Mu kiganiro na IGIHE, The Ben, yavuze ko byari ibihe bidasanzwe kuri we. Yagize ati “Byari ibihe bikora ku marangamutima yanjye!”.
Ku rundi ruhande, Sherrie Silver usanzwe ufasha aba bana we yavuze ko uruzinduko rwa The Ben rwasize akanyamuneza mu bana ndetse n’ubuyobozi bw’umuryango yatangije.
Sherrie Silver, umukobwa w’imyaka 29 wavukiye i Huye mu muryango ukennye, ubu inzozi ze zabaye impamo. Yatangiye kwamamara mu 2018 nyuma yo kuyobora amashusho y’indirimbo “This Is America” ya Donald Glover uzwi nka ‘Childish Gambino’. Muri uwo mwaka yegukanye igihembo cya MTV Video Music Award.
Nubwo asigaye aba mu Bwongereza, Sherrie Silver, nta minsi ishira atari i Kigali mu bikorwa by’umuryango yashinze witwa ‘Sherrie Silver Foundation’, akazi afatanya n’umwuga wo kubyina.