Abana bane b’abanya-Colombie babonetse mu ishyamba rya Amazone ari bazima, nyuma y’uko indege barimo mu minsi 40 ishize yakoraga impanuka bakisanga muri ririya shyamba ry’inzitane rya mbere ku isi mu bunini.
Ni inkuru y’akanyamuneza yatangajwe bwa mbere na Perezida Gustavo Petro, mu butumwa buherekejwe n’ifoto y’abasirikare ndetse n’abatabazi bashakishaga bariya bana yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.
Ati: “Abana bane bari baratakariye mu mashyamba ya Colombie mu minsi 40 ishize babonetse ari bazima.”
Aba bana uko ari bane bose bavukana barimo uwitwa Lesly w’imyaka 13 y’amavuko, Soleiny ufite icyenda, Tien Noriel w’imyaka ine ndetse na murumuna wabo witwa Cristin w’umwaka umwe w’amavuko.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu ubwo babonwaga muri Amazone bahise batwarwa na kajugujugu bajyanwa mu mujyi San Jose del Guaviare uri mu bilometero 285 ujya mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’umurwa mukuru Bogota, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo za Colombie.
Muri uyu mujyi byari byitezwe ko bahavanwa n’indege ifite ibikoresho by’ubuvuzi bakajyanwa i Bogota, aho bagomba gukurikiranirwa mu bitaro bya gisirikare. Ku itariki ya 01 Gicurasi ni bwo indege bariya bana barimo yakoze impanuka, igwa mu ishyamba rya Amazone.
Icyo gihe bari kumwe na nyina ubabyara, umupilote w’iriya ndege cyo kimwe n’undi muntu wa hafi wo mu muryango wabo. Aba uko ari batatu bose barapfuye, ndetse imirambo yabo hari hashize igihe ibonywe n’abatabazi.
Minisiteri y’Ingabo muri Colombie yavuze ko aba bana babonetse ku ntera y’ibilometero bitanu uvuye aho impanuka yabereye.
Perezida Petro yavuze ko ko “bari bafite intege nke cyane. Mureke abaganga bakore akazi kabo.”
Amafoto yasohowe na Minisiteri y’Ingabo za Colombie yerekana bariya bana bari rwagati mu ishyamba bicaye kuri shitingi, bakikijwe nabasirikare babahaga ibyo kurya ndetse no kunywa. Umuto muri bo agaragara ateruwe n’umwe mu batabazi, itangazamakuru ryo muri Colombie rikavuga ko yujurije umwaka umwe mu ishyamba ubwo yarimo azererana n’abavandimwe be.
Operasiyo yo gushakisha aba bana bivugwa ko yarimo abasirikare barenga 100 bari baherekejwe n’imbwa kabuhariwe mu kwinukiriza, ndetse n’abandi batabazi babarirwa muri za mirongo.