Ibiza byatewe n’imvura nyinshi yishe abantu ikanasenya ibikorwaremezo bitandukanye mu gihugu mu minsi ishize, byatumye hari abayobozi ba Leta batakaza akazi.
Nk’uko byatangajwe Christophe Nkusi uyobora akarere ka Ngororero, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rutare mu murenge wa Matyazo, Dusengimana Pacifique yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kwaka ruswa abaturage bangirijwe n’ibiza.
Meya Nkusi yatangarije Kigali Today ati:”Yirukanywe muri minsi azira kwaka ruswa abagizweho ingaruka n’ibiza kugira ngo abashyire ku rutonde rw’abafashwa!”
Abandi batawe muri yombi n’inzego z’umutekano ni abayobozi babiri bo mu karere ka Rubavu na bo bakekwaho kwaka ruswa abagizweho ingaruka n’ibiza kugira ngo babashyire mu bagomba guhabwa imfashanyo yagenewe abahuye n’ingaruka zatewe n’ibiza.
Abo ni SEDO w’akagari ka Rubilizi witwa Uwiringiyimana Alice na Habumugisha Cyprien uyobora umudugudu wa Nyamyiri, mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yatangaje ko hari abakozi batanu bari bahagritswe mu kazi ndetse bashyikirizwa akanama gashinzwe imyitwarire kemeza ko birukanwa mu kazi.
Ati: “Nyuma yo kubasaba ibisobanuro, akanama gashinzwe imyitwarire karasuzumye gasanga ibisobanuro byabo bitumvikana, hafatwa umwanzuro wo kubirukana!”
Mu karere ka Karongi na ho, abakozi babiri barimo umushoferi n’umukozi w’urwego rwunganira akarere mu by’umutekano DASSO, batawe muri yombi bakekwaho uburiganya mu gufasha abahuye n’ibiza.
Abakozi batanu kandi bo mu karere ka Rutsiro na bo batawe muri yombi bakekwaho gutwara ubufasha bw’abagizweho ingaruka n’ibiza, barafungwa, birukanwa no mu kazi burundu.
Tubibutse ko ku ikubitiro, Kambogo Ildephonse wahoze ayobora akarere ka Rubavu yahise yirukanwa n’inama njyanama y’akarere na we azira kurangarana abagizweho ingaruka n’ibiza byabaye mu ijoro ryo ku itariki 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023.