Dushimimana Jackson nyiri redblue jd channel ya youtube izwiho cyane mu gucishaho ibiganiro ndetse n’ibyegeranyo akaba ari na studio ikorerwamo amafirime atandukanye harimo na za comedy, muri iyi minsi uyu muyobozi w’iki gitangazamakuru ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyamabaga zitandukanye kubera umukozi wamukoreraga waje kugira byinshi amutangazaho.
Abinyujije kuri konti ye ya Youtube ya Abayo Yvette Sandrine, uyu munyamakurukazi wigeze gukorera Redblue jd igihe kingana n’imyaka ibiri, yashize hanze amabanga yose ndetse n’akarengane avuga ko yakoreww n’uyu Jackson ubwo yamukoreraga ndetse n’igihe yatandukanaga nawe.
Uyu mukobwa wahise mo kwikorera yavuze ko uyu nyiri Redblue jd yamwambuye amafaranga arenga miliyoni ebyiri ndetse nyuma yo gutandukana nawe akahora amubwira ko ntacyo azageraho kubera ari umukobwa ibintu byamubabaje kugeza n’ubu.
Nyuma yo gushyira hanze ayo makuru benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahise batangaza amakuru aherekejwe n’amafoto agaragaza aba bombi (Abayo na Jackson) bari mu rukund ndetse biza no kugaragara ko aba bombi bigeze gukundana ubwo bakoranaga nyuma bakaza gutandukana dore ko ngo Abayo yaje gutahura ko Jackson yaje gutahura ko afite undi mugore ndetse babyaranye ibintu yari yaramuhishe atabizi.
Nubwo Sandrine avuga ko yambuwe amafaranga arenga miliyoni ebyiri, biravugwa ko ashobora kuba atarayahawe bitewe n’ibyo Jackson yamutangagaho birimo kumwishyurira inzu n’ibindi byinshi yakeneraga mu buzima bwe bwa buri munsi. Bivugwa ko Sandrine yigeze kujya no gusaba imbabazi umugore wa Jackson nyuma yo kumenya ukuri kose.
Redblue JD nayo si Shyashya
Uretse Sandrine wagize ibyo atangaza nyuma bikaza kumenyekana ko banakundanaga bityo benshi bakabifata nko gushyamirana kw’abakundanye, hari abandi banyamakuru bakoreye iki gitangazamakuru bavuga ko bagiye bamburwa ndetse n’ubuzima babayemo ubwo bagikoreraga bitari byiza na gato.
Uwitwa ndekwe avuga ko Jackson yawambuye amafaranga menshi nawe atazi umubare yanakoze mu gihe cya COVID aho yabaye mu buzima bugoye ndetse no kwigurira colgate bikamubera ihurizo dore ko ngo yigeze kumwima itike akava i Gihara agataha i Gihinga muri Kamonyi n’amaguru.
Redblue jd yaje kubakodeshereza inzu i Kigali ahazwi nka Norvege ariko naho ubuzima bwaho bwari bukomeye aho baburaga ibyo kurya ndetse n’ibindi kandi bakora.
Avuga ko kwihangana byamunaniye akabimubwira undi nawe agahita amwirukana ako kanya amuha itike y’amafaranga ibihumbi bitatu kandi yari amurimo amafaranga menshi.
Ikindi kandi uyu Jackson yigeze kohereza umunyamakuru gutara inkuru mu karere ka Karongi amuha gafotozi w’umukobwa bajyana maze aza gutungurwa nuko abahaye amafaranga yo gukodesha icyumba bararamo ariko akabaha amafaranga yo gukodesha icyumba kimwe, yibaza niba bararana mu cyumba kimwe biramuyobera cyakora cyo ngo bitewe nuko yari amenyereye aho hantu yashatse ubundi buryo buri wese abona aho arara.