Umurundi Nshimirimana Ismail ’Pitchou’ wahoze akinira Kiyovu Sports, yerekanwe nk’umunyamahanga wa mbere APR FC yasinyishije nyuma y’imyaka 11 ikinisha Abanyarwanda gusa.
APR FC yemeje isinyisha ry’uyu musore ukina hagati mu kibuga ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet.
Pitchou yasinye amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutsinda ikizamini cy’ubuzima.
Nyuma yo kumwerekana byitezwe ko APR FC igomba no kwerekana abandi bakinnyi b’abanyamahanga batandatu yamaze gushima, bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino.
Aba barimo Umunya-Uganda Taddeo Lwanga wahoze akinira Simba Sports Club yo muri Tanzania.
Uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko unasanzwe akinira Imisambi ya Uganda ari i Kigali kuva ku wa Kabiri tariki ya 04 Nyakanga 2023, ndetse yanamaze gukora ikizamini cy’ubuzima.
Undi ni Pavel Nzila usanzwe ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Congo-Brazzaville ’Les Diables Rouges’.
Uyu munyezamu wari umaze igihe akinira AS Otohô y’iwabo, na we yamaze kugera i Kigali ndetse amakuru avuga ko yamaze gukora ikizamini cy’ubuzima.
Umukinnyi wa Gatatu ni myugariro Ngweni Ndassi Kadiang. Uyu munya-Caméroun w’imyaka 32 y’amavuko yari asanzwe ari umukinnyi wa Rivers United yo muri Nigeria.
Ngweni Ndassi uheruka gutorwa nka myugariro mwiza w’umunyamahanga wakinaga muri shampiyona ya Nigeria, kuri ubu yamaze gusezera abafana ba Rivers United mu gihe bigitegerejwe ko agera i Kigali.
Ni we wenyine utarahagera.
Undi mukinnyi ni umunya-Caméroun, Joseph Apam Assongue usatira izamu anyuze ku ruhande rw’ibumoso.
Uyu musore w’imyaka 22 ushobora no gukinishwa nka numéro 9, muri Nyakanga 2022 umutoza Rigobert Song yamuhamagaye mu kipe ya Caméroun yagombaga guhura n’u Burundi bashaka itike ya CAN.
APR FC yamaze kumwegukana mu gihe mu minsi ishize hari havuzwe amakuru y’uko Rayon Sports yifuza kumusimbuza Léandre Essomba Willy Onana wamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Simba.
Joseph Apam Assongue watsinze ibitego 10 muri shampiyona ya Caméroun y’umwaka ushize, ubusatirizi bwa APR FC azabuyoborana n’umunya-Nigeria Victor Mbaoma.
Uyu rutahizamu w’imyaka 26 y’amavuko yakiniye amakipe atandukanye arimo Enyimba y’iwabo na MC Alger yo muri Nigeria.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo yageze i Kigali aho agomba gusinya amasezerano nk’umukinnyi wa APR FC mu myaka ibiri iri imbere, nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima.
Umukinnyi wa nyuma mu bo APR FC yabengutswe ni umunya-Sudani Sharafeldin Shiboub Ali Abdelrahman wakiniye amakipe arimo Simba Sports Club yo muri Tanzania.
Uyu mukinnyi ukina nka numéro 10 w’imyaka 29 y’amavuko amakuru avuga ko yamaze kugera i Kigali aho yaje kurangizanya na APR FC.
Sharafeldin Shiboub Ali Abdelrahman mu minsi ishize yigeze gusinya muri Kiyovu Sports, gusa biza kurangira atayikiniye.
Uyu mukinnyi usanzwe anakinira ikipe y’Igihugu ya Sudani yakiniraga ikipe ya Al-Talaba Sports Club yo muri Iraq.