Abakinnyi ba La Jeunesse FC baravugwaho gukubita umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande witwa Ruhumuriza Pacifique nyuma yo kutishimira ibyemezo byabo mu mukino batsinzwemo na AS Muhanga 1-0.
Aka gahomamunwa kabereye kuri stade ya Muhanga, ku mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu itsinda B, warangiye AS Muhanga itsinze La Jeunesse igitego 1-0.
Izi mvururu zatangiye mu mukino hagati, ubwo umusifuzi w’igitambaro Ruhumuriza Pacifique, yangaga igitego cya Nshimiye Saidi avuga ko yaraririye.
Uyu mukinnyi ntiyabyakiriye ahubwo yirukanse ajya gukubita uyu musifuzi,(imigeri n’ingumi), ahita ahabwa ikarita y’umutuku.
Icyo gihe imvururu zagenje make, umukino urakomeza ndetse wongerwaho iminota irindwi. Umukino ukirangira abakinnyi n’abandi batoza ba La Jeunesse birukankiye mu kibuga bashaka kongera gukubita umusifuzi.
Mugenzi we wari uyoboye umukino nk’umusifuzi wa kane yirukanse ajya gukiza mugenzi we, birangira ari we ubibabariyemo kuko yakubiswe ndetse anakandagirwa ku mutwe, biba ngombwa ko asohorwa mu kibuga arandaswe kuko atabashaga kwigenza.
Polisi yahize ihageraga itangira gukurikirana uko byagenze, ariko bamwe mu bakinnyi n’abandi bo mu ikipe ya La Jeunesse bahise bahindura imyenda bari bambaye, basimbuka uruzitiro rwa stade ku gice cy’aho bigishiriza imodoka.
Kugeza ubu Polisi yahise ifata abantu umunani ibajyana kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) y’Umurenge wa Nyamabuye.