Mu minsi yashize ni bwo hamenyekanye inkuru ko myugariro Sergio Ramos na bagenzi be bakinana mu kipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa bazaza mu Rwanda gusura iki gihugu, ndetse kuri ubu bamaze kugera i Kigali aho baje gusura u Rwanda.
Uyu munya-Espagne yazanye n’umunya-Costa Rica Keylor Navas usanzwe akina mu izamu rya PSG ndetse na rutahizamu w’Umudage Julian Draxler. Ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo basesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda Ramos yatangaje ko yiteguye gusura u Rwanda ari kumwe n’umugore we ndetse na bagenzi be babiri bakinana.
Ati: “Ngiye gupakira ibikapu kuko niteguye kujya mu Rwanda gusura ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”
Sergio Ramos yavuze ko muri uru rugendo azagira amahirwe yo gusura n’umwana w’ingagi aherutse kwita ’Mudasumbwa’.
Navas na Draxler muri aya mashusho bo bumvikanye bavuga ko atari bo bazarota bageze hano mu Rwanda.
Ikipe ya PSG aba bakinnyi bakinira isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda urufasha kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Kuva muri Mata 2019 u Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere RDB, rwatangiye ubufatanye na PSG bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo. Byari nyuma y’umwaka umwe rusinyanye andi masezerano nk’aya na Arsenal yo mu Bwongereza.
Uruzinduko rwa Sergio Ramos na bagenzi be mu Rwanda ruri muri iriya gahunda ya Visit Rwanda, aho byitezwe ko bazasura bimwe mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Pariki y’Igihugu y’Akagera ndetse n’iy’ibirunga. Ku wa mbere kandi aba bakinnyi bazahura n’abafana babo ndetse bakore ikiganiro n’itangazamakuru.