Abahoze ari abayobozi muri Rayon Sports bakomeje ibikorwa byo kuyishakira uko yabaho mu gihe kirambye itarimo ibibazo by’amikoro nk’uko bimeze ubu, aho bongeye kubyutsa umushinga wo kuyishyira ku isoko ry’imari n’imigabane ifite agaciro ka miliyari 6 Frw.
Mu kwezi gushize ni bwo uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yatangaje ko asanga igihe kigeze kugira ngo iyi kipe igurishwe yegurirwe abafite amafaranga menshi nk’igisubizo cyonyine isigaranye ngo yongere guhatana n’izindi no kongera kuba ikipe ikomeye muri Afurika.
Ni mu gihe iyi kipe yitegura kuba yashyiraho ubuyobozi bushya kuko Uwayezu Jean Fidèle wayiyoboraga yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’uburwayi butatumaga akora aka kazi neza.
Igenda rye ryasize ibibazo by’imiyoborere ndetse n’iby’amikoro mu bakozi n’abakinnyi b’ikipe, aho kugira ngo ibeho bisaba gupfundikanya bigizwemo uruhare n’abakunzi bayo.
Muhirwa Frederick [Maître Freddy] wahoze ari Visi Perezida wa Rayon Sports, aganira na Fine FM, yavuze ko we na bagenzi be bafite umushinga ushobora kuzahura Rayon Sports nubwo atari ubwa mbere uvuzwe.
Ati “Uyu ni umushinga wo kuva muri RGB [Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere] tukajya muri RDB [Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere]. Ikava ku kuba ikigo kidaharanira inyungu, ikaba ikigo gicuruza giharanira inyungu.”
“Uyu mushinga ntabwo ari uwo dufashe ngo tugiye kuyobora Rayon Sports, ni uwo kubagezaho [abazatorwa] kugira ngo nibawushima abe ari bo bawukoresha. Ntabwo nambuwe ubu-Rayon kandi gutanga igitekerezo cyanjye biremewe, kandi nzi ko batacyanga.”
Mushimire Claude wari ushinzwe imishinga ya Rayon Sports ku buyobozi bwa Munyakazi Sadate, yasobanuye uyu mushinga avuga ko nubwo utaranononsorwa neza ariko bigaragara ko ushoboka.
Ati “Ndibuka ibi nabibwiye Uwayezu mubaza impamvu tutayishyira ku isoko ry’imari n’imigabane, arambwira ngo ‘tuzabyiga’, ariko twamaze imyaka ine icyo gitekerezo atarakigarura.”
Yakomeje agira ati “Ubu rero twashyizeho ikipe ibikurikirana, ikareba ibikenewe no kureba ahandi uko bikorwa, bakadufasha kuva mu badaharanira inyungu tujya mu baziharanira. Harimo abahanga mu kugena agaciro batubwiye uko tubigenza dusanga nta kintu dufite.”
Aba babizobereyemo beretse Rayon Sports ko nta mutungo ufatika ifite cyangwa amafaranga kuri banki, icyo icungiraho ari abanyamuryango bayo kuko abamaze kubarurwa barenga ibihumbi 500 Frw.
Mu zindi nzego begereye harimo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (RSE) ndetse n’abandi batari abo mu Rwanda bagaragaza ko umugabane uciriritse utajya munsi y’ibihumbi 30 Frw.
Mu kugena agaciro kayo bashingiye ku banyamuryango gusa, basanze Rayon Sports yaba ihagaze miliyari 6 Frw, bingana n’imigabane ibihumbi 200.
Mu kugena agaciro k’ikipe ndetse no kwiga kuri uyu mushinga, Mushimire yavuze ko bagendeye ku makuru bahawe n’abo mu makipe yabikoze mbere nka Simba SC, Raja Casablanca, ASEC Mimosa, Cape Town na Gor Mahia FC.
Umwe mu bari mu buyobozi bwa Rayon Sports waganiriye na IGIHE, yavuze ko iby’uyu mushinga kugeza ubu batabizi. Ati “Uyu mushinga si uwacu, mwabaza abawuvuga”.
Si ubwa mbere uyu mushinga uvuzwe kuko mu Nteko Rusange ya Rayon Sports yateranye tariki ya 19 Mutarama 2020 kuri King Fisher Hotel, ubwo Rayon Sports yayoborwaga na Munyakazi Sadate, waremejwe ariko ntiwigera ushyirwa mu bikorwa.
Kugira ngo uganirweho kandi wemezwe birasaba ko haterana inteko rusange y’abanyamuryango.
Kugeza ubu kandi, ntiharamenyekana igihe Rayon Sports izakorera inteko rusange izaberamo amatora y’ubuyobozi bushya mu gihe manda ya komite iheruka gutorwa izarangira ku wa Kane, tariki ya 24 Ukwakira 2024.