Abagera ku bihumbi bitatu (3000) bahoze mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bafite ubunararibonye mu kurwana, bamaze kwiyandikisha mu biteguye kurwanira Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya guhera tariki ya 24 Gashyantare 2022.
Ambasade ya Ukraine muri USA yemereye radiyo Ijwi rya Amerika aya makuru, yemeza kandi ko hari abandi benshi biganjemo abo mu bihugu byahoze mu bumwe bw’Abasoviyete nka Georgia na Beralus bamaze kwiyandikisha.
Mu Banyamerika bamaze kwiyandikisha harimo Matthew Parker wamaze imyaka 22 mu gisirikare, akaba umwe mu bamaze igihe kinini barwanira muri Iraq.
Parker yasobanuye ko ubwo yari muri Iraq, hari inshuti ye ikomoka muri Ukraine babanaga yamaze gufata icyemezo cyo kujya kurwanirira igihugu cyayo. Na we yiyemeje kujya kuyifasha, byibuze akayirindira umuryango.
Uyu musirikare yagize ati: “Muri Iraq hari umusirikare twabanaga wakomokaga muri Ukraine. Yabaye umwenegihugu wa US, yinjira mu gisirikare, ansobanurira umuryango we. Yambwiye ku muryango we n’uko wari ufite ishema. Ndibuka ambwira kuri mushiki we muto. Ubu rero ndatekereza ko kujya muri Ukraine, byashoboka ko narinda nyine, mushiki we muto cyangwa umuryango we. Namushimira kuba na we yarakoze ikintu kimeze gutya.”
Parker yavuze ko hari bagenzi 12 be bafite ubunararibonye mu ntambara binyunze na we. Bateganya kurira indege igana muri Pologne, hanyuma bagakomereza ku mupaka wa Ukraine, aho binjizwa mu mutwe w’abakorerabushake biyemeje kurwanirira iki gihugu.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky aherutse gutangaza ko yifuza byibuze abanyamahanga barwanirira igihugu cye babarirwa mu 16,000. Ku ruhare rwa Ukraine, abakorerabushake bakomoka mu gihugu bamaze kwiyandisha barabarirwa mu 100,000. Biyandikishije kuva intambara yatangira.