Ku mbuga nkoranyambaga nta kindi gikomeje kuvugwa uretse amakuru yakomeje gucaracara ko abaherwe babiri aribo Elon Musk na Mark Zuckerberg ngo baba biteguye kwesurana imbere ya Camera.
Umwanditsi kuri Yahoo.com yanditse ko aba bombi bamaze kwemeranywa ko baziyereka abakunzi babo mu mirwanire nyuma y’uko banakomeje kwigarurira isi mu byerekeye ikoranabuhanga.
Ku babonye umukinnyi w’iteramakofe Pacquiao na Floyd Mayweather Jr mu 2015 bategujwe ko bashobora kongera kubona umukino uryoheye amaso uzahuza aba baherwe dore ko bavuga ko imyitozo n’ubumenyi bafite kuri uyu mukino bihagije ku kuba bakwesurana.
Ibi byose bijya kumenyekana byatangiye Musk agira icyo avuga ku magambo yari yashyizwe ku rubuga rwa Twitter rwa sosiyete ya META aho ushinzwe umusaruro wayo ariwe Chris Cox yavugaga ko afite amakuru ko aba baherwe baba bashaka guhurira imbere ya Camera bakarwana.
Mu kanya gato ayo magambo akijya hanze umuntu umwe yahise aza atanga igitekerezo kuri urwo rukuta avuga ko abantu bakwiye kwitondera Zuckerberg kuko yize umukino jiu jitsu umwaka wose kugeza n’ubu.Uyu mukino ukaba usanzwe ufatwa nk’imwe mu mikino njyarugamba.
Mu minota micye Musk yahise yandika ko yiteguye guhangana mu gihe mugenzi we nawe yaba abyemeye, ariko hatarashira akanya Zuckerberg nawe yahise yandika ku rukuta rwe rwa Instagram amusaba ko yamubwira aho bazahurira bakazumvana imitsi.
Ibigwi Zuckerberg afite mu mukino wa jiu-jitsu ukomoka muri Brazil birimo kuba yaratsindiye umudali wa silver na zahabu mu gihe Musk we agaragaza ko ari umunyabigwi mu mukino wa “The Walrus”.Bikaba bivugwa ko uyu mukino mu gihe waba ukazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Las Vegas gusa nta Taliki yatangajwe.