Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yagaragaje ko ababarizwa mu gice cy’imyidagaduro, by’umwihariko abahanzi bakora umuziki bayoboye ibindi byiciro mu gukorera ibyaha byinshi ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi Dr. Murangira B. Thierry yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na Isibo TV ubwo yakomozaga ku rutonde rw’ibyiciro bikorerwamo ibyaha byinshi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Ku mwanya wa mbere w’abakorera ibyaha byinshi ku mbuga nkoranyambaga, Umuvugizi wa RIB yavuze ko hari ababarizwa mu myidagaduro by’umwihariko abahanzi baririmba.
Ku mwanya wa kabiri hakaza iyobokamana n’ivugabutumwa, umwanya wa gatatu uzaho abamamaza imbaraga zidasanzwe.
Ibindi byaha Dr. Murangira asanga byiganje ku mbuga nkoranyambaga ni icyo gukagisha gusebanya hakoreshejwe amashusho y’uwambure bw’abantu n’icyo gukangisha abandi kubasebya.
Dr. Murangira yagaragaje ko impamvu icyiciro cy’imyidagaduro by’umwihariko abahanzi baririmba ari cyo kiyoboye mu gukorera ibyaha byinshi ku mbuga nkoranyambaga, ari uko hakomeje kugaragara ibyaha byinshi kandi bikomeye.
Ati “Turabona ko hari abantu bakomeje kwinjira mu myidagaduro bakaremamo abantu uduce, niba uri umuhanzi, wifata umuntu ngo ni uko afite imbuga zikurikirwa ngo umuhe amafaranga ajye kwibasira abandi.”
Dr. Murangira yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutazihanganira ibyaha abahanzi bakorera ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ibijyanye no gucamo abantu ibice no kubahanganisha.
Mu bindi byaha bibera mu myidagaduro harimo ibyo gusebanya gukabije, guterana ubwoba, kwibasira umuntu ntibatinye no kwibasira imiryango y’abandi kimwe n’ibindi byinshi.
Ati “Bigeze no ku rwego umuntu ajya gukora ubukwe akaguha urutonde rw’ibyo akeneye ngo utwerere nudatwerera azagukoraho ikiganiro, yanahitamo ibyo ashoboye ukabona umuntu arabigaye. Ibyo ni ugutera ubwoba rwose kandi ntabwo tuzabyihanganira.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yasabye abareberera inyungu z’abahanzi kutishora mu byaha bibeshya ko bari guhangana n’abandi ahubwo abasaba gukora cyane bagahanganisha ibikorwa kurusha guhangana bakora ibyaha.
Dr. Murangira yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga ko igihe cyo kwigisha abantu cyarangiye ubu igitahiwe ari ugukurikiza icyo amategeko ateganya ku bari kwishora mu byaha bibera ku mbuga nkoranyambaga.
Ikindi yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga, ni uko ari igice kinini cyinjiza amafaranga menshi ku buryo buri wese yakibyaza umusaruro ukwe, bitabaye ngombwa ko bahangana.