Umuryango wa Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba yahamijwe, watangaje ko wakiriwe ku ngoro ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), “White House”.
Carine Kanimba uri mu bakobwa ba Rusesabagina kuri uyu wa 3 Gicurasi 2022 yashyize kuri Twitter amafoto atatu amugaragaza ari kumwe na Anaïse Rusesabagina hamwe n’umubyeyi wabo, Tatiana Rusesabagina hamwe n’umunyamategeko Ryan Fayhee bose baba muri USA, bari imbere ya White House.
Carine yashyizeho ubutumwa, bugira buti: “Mwakoze kutwakira kuri White House uyu munsi kugira ngo dukorere ubuvugizi Papa, Paul Rusesabagina, akurwe mu gifungo kidakwiye mu Rwanda.”
Gusa ntabwo Carine, uwo mu muryango we cyangwa uwo ari we wese wifatanyije na bo mu bukangurambaga busabira Rusesabagina gufungurwa, batangaje cyangwa ngo bagaragaze uwabakiriye kuri ibi biro.
Bageze kuri White House nyuma y’aho batangarije ko bagiye kurega kugeza mu rukiko rwo muri USA bamwe mu bayobozi bakomeye mu Rwanda bashinja kugira uruhare mu cyo bita ishimutwa rya Rusesabagina, Leta y’u Rwanda yo ivuga ko ritabayeho. Iki kirego gifite agaciro ka miliyoni 400 z’amadolari.
Tariki ya 4 Mata 2022, urukiko rw’ubujurire mu Rwanda rwemeje ko igifungo cy’imyaka 25 Rusesabagina yakatiwe n’urukiko rukuru muri Nzeri 2021 kigomba kugumaho. Ubu afungiwe muri gereza ya Nyarugenge.
Paul Rusesabagina yahamijwe ibyaha by’iterabwoba aho yari ayoboye umutwe w’iterabwoba wateye u Rwanda mu karere ka Nyaruguru bamwe mu baturage baho bakicwa abandi bakamburwa imitungo yabo bari bafite, ubwo ibyo bikorwa by’iterabwoba byabaga, Rusesabagina yatangazaga ko ari we ubiri inyuma n’abarwanyi be byatumye ahanishwa igifungo cy’imyaka 25 ari muri gereza.