Muri iyi minsi muri Uganda hari intambara y’amagambo hagati ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni akanaba n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka na Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, umwe mu bahoze bagize intego nshingamategeko ya Uganda.
Muri aba bombi, hakomeje kwibazwa uzatorerwa kuyobora iki gihugu cya Uganda igihe Museveni uri ku butegetsi azaba yavuyeho ariko hakomeje intambara y’amagambo hagati yabo ndetse n’ababashyigikiye.
Usibye kuba ari intambara y’amagambo irimo kubera muri Uganda nk’igihugu gikomeye muri Africa y’iburasirazuba bikaba byoroshye kumenya ibiri kuberayo by’umwihariko imbuga nkoranyambaga zikaba zarabyoroheje, aba bagabo bombi barakunzwe cyane muri aka karere ku buryo bigaragara ko buri umwe ashyigikiwe cyane kandi abamushyigikiye bashaka ko yaba Perezida wa Uganda umwaka utaha.
Ibi bituma guhangana mu magambo n’ ibitekerezo ku bafana biba intambara ubwayo.
Ibi byafashe indi ntera taliki 18 Gicurasi 2022 ubwo umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yasangizaga abamukurikira kuri Twitter agashushanyo kerekana we na Bobi Wine basa nk’ababurana bapfa uwakwambara neza inkweto ya Perezida Yoweli Museveni igihe yaba avuye ku butegetsi aho buri umwe aba avuga ko iyi nkweto yamukwira.
Nyuma y’uko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba abishyize kuri Twitter akagira ati “Nge n’u muvandimwe wange muto Kabobi (Bobi Wine) tujya impaka uwakwambara neza inkweto za papa. Urakoze muhanzi mwiza muri Uganda”.
Ibi byakuruye impaka ariko abenshi babirenza amaso Kugeza ubwo Bobi Wine abivuzeho taliki 19. Bobi Wine yahise ajya kuri ya foto Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yasangije abamukurikira maze mu burakari bwinshi abwira nabi uyu muhungu wa Perezida Yoweli Museveni.
Ati “Ntago ndi umuvandimwe wawe, simpanganye nawe ku wakwambara neza inkweto za so. Ufite uburenganzira ku nkweto za Museveni (Inka n’ingofero bye). Ikosa rimwe ukora ni ugutekereza ko Uganda ari imwe mu mitungo ya so kugirango uyizungure”
Ubu burakari bwa Bobi Wine bwatumye abanya Uganda batangira kwibaza bati “Ese ubundi koko ninde ukwiriye gusimbura Perezida Yoweli Museveni igihe azaba avuye ku butegetsi”.
Mu butumwa nacishijemo amaso bwiganjemo ubushyigikiye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, abantu batunguwe no kubona Bobi Wine ahakana ko atari umuvandimwe wa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba maze bamuhwitura ko ubuvandimwe yavugaga atari ukuvukana ahubwo ari ukuba abanya Uganda muri rusange.
Umwe yaragize ati “Reba uko urimo kwitara n’uko urimo kuvuga kandi uri umuntu ushaka kuba Perezida wa Uganda ntabwo wabigeraho ubiba amacakubiri. Ntago yavugaga ubuvandimwe bwo mu maraso, kuri we yashakaga kuvuga ko twese turi abavandimwe data ni umwe , ururimi , igihugu cyangwa ubwoko twese twaremwe n’Imana imwe itugira umwe”.
Undi yagize ati “Mubyukuri ntushobora na rimwe guhatana nawe kuko afite ubushobozi bwo kugutsinda muri byose kandi usibye Uganda ni iy’Abagande kandi nawe ni umwe mu bagande, humura rero utegereze ko azagaragara kumpapuro z’itora kuko Abagande bamaze gufata icyemezo cyo kumutora”.
Ni intambara y’amagambo ikomeje kuko n’ubu ibitekerezo birakusukiranye aho bamwe bari ku ruhande rw’umuhanzi Bobi Wine abandi kurwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.
Bobi Wayne ni umunyapolitike nyuma yaho yari umuhanzi ukomeye kandi ukunzwe n’abatari bake mu gihugu cya Uganda aho benshi banamuyobotse mu rugamba yinjiyemo rwa politiki mu gihe Lt Gen Muhoozi na we ari umusirikare wo ku rwego rwo hejuru ndetse akaba ari no mu bavuga rikijyana dore ko ari imfura ya Perezida Yoweri Kagutta Museveni.