Mu ntara ya Cankuzo mu burasirazuba bw’u Burundi haravugwa inkuru y’abagabo babiri bafashwe bamaze kubaga umuntu ufite ubumuga bw’uruhu (nyamweru) bamukuyemo amagufwa.
Aba bagabo bafashwe n’umwana wari uragiye inka wabaguye hejuru mu ishyamba bari kubaga uwo mwana ngo bamukuremo bimwe mu bice by’umubiri.
Amakuru aturuka mu gace ka Kigamba aho bafatiwe, avuga ko babanje kumukataguramo ibice babishyira mu bikapu bitatu, mbere yo gutega moto eshatu zabagejeje mu ishyamba bafatiwemo. Bivugwa ko babanje gutera ubwoba uwo mushumba, ariko ageze kure yabo atabaza abaturage bo muri ako gace bafata babiri umwe arabacika.
Polisi y’u Burundi yo mu Cankuzo yafashe n’abamotari batatu babagejeje muri iryo shyamba bakaba bagomba gukorwaho iperereza kuri ubwo bwicanyi. Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko polisi irindiriye abaganga ngo bazane ibikoresho byo kwegeranya ibyo bice bazabone uko bamushyingura.
Abagabo babiri bafashwe umwe akomoka muri Mishira undi akava mu Cankuzo. Bafashwe nyuma y’iminsi harangishwa umwana ufite ubumuga bw’uruhu uri hagati y’imyaka irindwi n’umunani waburiye ahitwa Kinama i Bujumbura.