Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyamaze kohereza indege ebyiri za gisirikare zo gucyura abenigihugu babo basagariwe mu mujyi wa Amsterdam, ubwo bari bagiye gukurikirana umukino wa Europa League hagati ya Ajax na Maccabi Tel Aviv.
Abakunzi b’ikipe ya Maccabi Tel Aviv bari berekeje mu Buholandi kwitabira umukino w’umunsi wa Kane wa Shampiyona ya Europa League ikipe ya Ajax Amsterdam yabatsinzemo ibitego 5-0. Ni umukino wabereye kuri Johan Cryuff Arena.
Ubwo o bajyaga ku kibuga bamwe muri bo baje kwibasirwa n’abigaragambyaga bashyigikiye abanya-Palestine bari mu ntambara na Israel, birangira benshi muri bo bakubiswe nubwo bari baje kureba umupira w’amaguru.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri w’umutekano muri Israel, tamar Ben-Gvir yatangaje ko ibyabaye bibabaje cyane.
Yagize ati “Abafana bari bagiye kureba umupira w’amaguru ariko baza guhura n’ibikorwa by’ivangura aho basagariwe kubera ko ari Abayahudi”.
Polisi y’igihugu cy’u Buholandi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abagera kuri 57 bashinjwa uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi.
Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ndetse na Perezida w’iki gihugu Isaac Herzog bamaganye iki gikorwa, hahita hoherezwa indege zo gutabara.
Meya w’Umujyi wa Amsterdam Femke Halsema, yatangaje ko yari yakoze ibishoboka byose ngo ibuze abigaragambya kwegera Stade ya Ajax ariko byarangiye bibaye.