Mu isi y’ibigezweho, abenshi bashaka kugaragara mu isura biremeye aho gusa uko bavutse, bituma bafata icyemezo cyo kwisiga ibinyabutabire cyangwa kwibagisha igice batishimiye nk’isura, amabere, inda n’ibindi.
Ikoranabuhanga mu buvuzi bw’u Rwanda riri mu byihuta cyane kurusha ibindi, ku buryo indwara zafatwaga nk’izikomeye abantu bagombaga kujya kwivuriza mu Buhinde n’ahandi nka kanseri, kubaga umutima, gusimbuza ibice by’umubiri n’ibindi byose bisigaye bikorerwa mu rw’imisozi igihumbi.
Hanagezweho abumva amabere, inda, ikibuno n’ibindi bafite bimaze kubabana binini bagahitamo inzira yo kwibagisha bakabigabanyisha.
Ku wa 5 Ugushyingo 2024 ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yagezaga ku Badepite umushinga w’itegeko rigena serivisi z’ubuvuzi, Depite Mazimpaka Jean Claude yagaragaje ko ibyo kwibagisha abantu bagamije kunoza ubwiza byakwiriye mu rubyiruko n’abakuru, ku buryo byaba byiza bihawe umurongo mu itegeko riri mu nzira zo gutorwa.
Ati “Muri iyi si tugezemo harimo n’ibijyanye no kwibagisha bigamije guhindura umubiri, biravugwa cyane. Turabibona mu rubyiruko, turabibona mu bantu batandukanye kugira ibice by’umubiri bahindura bakabitunganya bakabigira ukundi. Ese muri iri tegeko hari icyo baba barateganyijemo?”
Yahamije ko byitaweho byaba “byiza kugira ngo na byo bigire uko bigenzurwa kuko twumvamo ibintu byinshi.”
Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko igishyizwe imbere ari gahunda ziha amahirwe abashobora kugirwaho ingaruka no kutabona serivisi z’ubuvuzi.
Ati “Twarabibonye ko ari ibintu byaje byihuta ndetse n’aha mu Rwanda mwarabyumvise ko byatangiye kuhagera, ngira ngo iki twazakiganiraho muri komisiyo ariko twe ntabwo twari twagitekereje kuba ari icyaba cyihutirwa ubu. Twarebaga cyane cyane abatabona serivisi z’ubuvuzi bikabaviramo ibyago runaka, uburyo bagira urubyaro kuko bitakunze mu buryo busanzwe ariko hari ababibafasha.”
Yavuze ko mu gihe icyo kibazo cyaba gikeneye kujya mu itegeko byazarebwa mu bihe biri imbere amategeko akazahuzwa n’aho ibihe bizaba bigeze ariko ngo icyo bashyize imbere ari ugukemura ibibazo by’ubuvuzi bibangamiye abaturage.
Imibare y’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe igaragaza ko serivisi yo kwibagisha ibice by’umubiri babgabanyisha imaze guhabwa abarenga 100 biganjemo Abanyarwanda.