Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, batunguwe no gusanga hari ibigo by’amashuri bidafite ibitabo bihagije, aho usanga hari abanyeshuri 176 bahurira kuri kimwe, mu gihe umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze, REB, yerekanaga ko byibuze batanu cyangwa batatu ari bo bahurira kuri kimwe.
Kuri uyu wa 20 Nzeri 2023 ubwo abayobozi n’abakozi bo muri REB bari imbere ya PAC, Depite Murara Jean Damascène yibajije ku ireme ry’uburezi ritangwa mu gihe mu mashuri arimo urwunge rw’amashuri rwa Nyabimata, abanyeshuri 147 bahurira ku gitabo kimwe cy’isomo ry’Icyongereza.
Yagize ati: “Ndagira ngo nguhe urugero rufatika muri G.S Nyabimata muri Nyaruguru, hari aho ubona igitabo kimwe gikoreshwa n’abana 147, hari aho ibitabo bitatu bikoreshwa n’abana 127, hari aho ubona igitabo kimwe gikoreshwa n’abana 127 kandi icyo gitabo ni Icyongereza, amasomo hafi ya yose yigishwa mu Cyongereza. Ukibaza ireme ry’uburezi rizatangwa aho hantu bakoresha igitabo kimwe ku bana barenga 100. Bizagenda bite?”
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, we yavuze ko ibyo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyabimata byoroshye, kuko hari ishuri ryo muri Rutsiro ridafitiye igitabo na kimwe ishami ryacyo.
Ati: “Aho wenda ho kimwe kirahari. G.S Bitenga muri Rutsiro bafunguye ishami rya MEG. Nta gitabo na kimwe gihari.”
Umugenzuzi Mukuru w’imari n’umutungo by’igihugu, Kamuhire Alexis, yavuze ko ahubwo hari n’ishuri risaranganya igitabo kimwe ku banyeshuri 176. Ati: “Ni byo koko ikibazo cy’ibitabo mu mashuri ni ingorabahizi, byaba ari ibitabo by’abanyeshuri ndetse n’iby’abarezi. Kandi ni byo hari ikibazo, n’ingamba zirahari, gusa kuva kuri ratio honorable bakomojeho mu kanya, aho twabonye abanyeshuri 176 basangira igitabo kimwe.”
Kamuhire yakomeje ati: “Noneho n’intego dufite ya 2025, turi muri 2023, buri mwaka azaba afite igitabo, n’imbogamizi zihari z’ingengo y’imari n’ibitabo bigomba kuvugururwa buri mezi atatu ndetse na content igomba kujyana n’igihe, ni byo koko hakenewe uburyo budasanzwe, ubwo mbona bwarebwaho ni ubwo kutagira igitabo kiri printed out, byaba online.”
Depite Mutesi Anitha yagaragaje ko iyi mibare inyuranye ituma habaho ikinyuranyo gikomeye mu mitsindire y’abanyeshuri. Ati: “Biragaragara yuko hakiri ikibazo gikomeye cyane mu mashuri. Ntabwo ushobora gufata umwana wigiye ku gitabo kimwe ari abana 45 cyangwa se 100 (ni urugero), ngo nurangiza umugereranye n’abandi bana bashobora kuba barize bafite ibyo bitabo.”
Yakomeje ati: “Ni ibintu bitandukanye ariko ikibura ni uko abantu badashaka uburyo bwihuse bwo gukemura ikibazo. Uburyo burahari ariko ntabwo abantu babutekereza ngo bahite bihutira gukemura ikibazo. Mutubwire, mugiye gukora iki ngo mukemure iki kibazo cyane ko hari solutions?”
Umuyobozi ushinzwe integanyanyigisho n’imyigishirize muri REB, Murungi Joan, yasobanuye iby’umubare muto yahaye abadepite. Ati: “Njye ntanga iriya mibare nagiraga ngo murebe uko biba bimeze muri budget, tugereranyije n’ibitabo dutanga mu mashuri, ko aba ari bike cyane. Ariko solution ya online ni yo kandi twarayitangiye, imaze n’igihe, ibitabo byose twandika by’amasomo yose biba ku rubuga rwa REB ku buryo amashuri yose ashobora kubidownloadinga nta costs zihari.”
Depite Bakundufite Christine, nka Mutesi, na we yagaragaje ko ibura ry’ibitabo riri mu mpamvu zituma abanyeshuri batsindwa bikabije. Ati: “Ubu biragenda gute niba raporo iri kutubwira uriya mubare munini? Ariko hari n’icyo tutagomba kwibagirwa. Aba bana bari guhurira hamwe mu bizame. Ari uwo nguwo muri kutubwira mu mujyi mwavugaga ufite ibikoresho, igitabo ku bana 5, ari guhura na wa wundi, igitabo kimwe ku bana barenga 100. Iyo ko numva projet ari ndende, icyihutirwa noneho muri guteganya ni ikihe kugira ngo nibura ntitujye tubona uwagize 5/5, undi noneho ari muri U, byamuyobeye?”
Ashingiye ku bisobanuro byatanzwe na Murungi, Depite Bakundufite yavuze ko REB itazi ko hari abanyeshuri barenga 100 bakoresha igitabo kimwe.
Ati: “Ndumva mutari munazi ko igitabo kimwe gikoreshwa n’abana barenga 100. Nkeka ko hari ibyo mwagombye kuba mwarakoze. Numva najya inama ko tutaguma mu mujyi, ahubwo twajya na ha handi mu cyaro, tunibuke ko hari n’amashuri atagira n’umuriro noneho, atari bubashe no guprintinga bya bitabo turi kuvuga.”
Murungi yokejwe igitutu
Murungi yongeye kwisobanura, yitakana Umugenzuzi Mukuru w’Imari, ati: “Ngarutse ku mibare iri muri Auditor General’s report, usibye yuko atatweretse title nyayo y’icyo gitabo kiri ku 176, ariko hari ibintu bibiri navugaho. Icya mbere kuva na kera hari ibitabo byabuze ku masoko ya REB, igitanga amasoko. Byari ibitabo bifite titles zigera muri 46. Twatangiye kubyandika muri 2021 umushinga wo kwiyandikira ibitabo ugarutse muri REB. Ni uko byahuye na Covid n’iki, byatangiye kuba printed muri 2021/2022. Ibyo bishobora kuba ari bike, ni byo, kuko ari bwo bwa mbere twari tubikoze.”
Muhakwa yanenze Murungi kuba yitakanye Umugenzuzi w’Imari, ati: “Iyi raporo urayifite, sinzi impamvu uri kubaza Auditeur Général ngo ntiyaberetse ibitabo. Title kandi nyifite aha muri raporo! Ni Senior 1, Entrepreneurship Book, ubu se hari ikindi yagombaga kuvuga kirenze icyo? Ariko urumva wari utangiye kublaminga Auditor General ngo ntabwo yaberetse ibitabo. You don’t agree with ratio turi kuvuga aha ngaha. Wowe uri kutubwira ngo ntabwo Auditeur General yakweretse ubwoko bw’ibitabo buri kuri iyo ratio, raporo urayifite from igihe mwayisinyiye.”
Perezida wa PAC yasobanuye ko kuba Murungi atemeranya n’Umugenzuzi w’Imari bigaragaza ko nta buryo REB ifite bwo gukemura ikibazo.
Iti: “Ahubwo bigaragaza ko mudafite n’uburyo bwo gukosora ibi bibazo. Wowe wagombye kuba ubabajwe n’ibyo Umugenzuzi Mukuru w’imari yabonye, ugashaka ibisubizo, none uri kuri defensive, nta n’ubwo urimo kugaragaza uburyo bwo gukosora ibi ngibi tuvuga.”
Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yavuze ko iki kibazo gihangayikishije kubera ko kirebana n’ubuzima bw’igihugu bw’ahazaza, asaba REB kumva uburemere bwacyo.
Ati: “Ariko icyo twifuza ni uko umwana w’Umunyarwanda yakwiga neza. Ntabwo bivuze ko ari ukwiga, abanyeshuri 170 bahuriye ku gitabo kimwe. Ubwo byaba ari uburezi turimo gutanga? Ni nko kubeshya umwana kwiga kandi atiga. Icyo twicaye aha muri salle, twari turi gustrugglinga ngo aho turahava gute kugira ngo tugere kuri ya target twifuza ko umwana wese yiga afite igitabo. Ariko iyo umuntu ubyicayemo afite defensive ingana kuriya ni uko iki kiganiro tugiriye hano kizaba amasigaracyicaro.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’uburezi, Charles Karakye, yasabye imbabazi ku bw’ibisubizo bya Murungi.
Ati: “Ndagira ngo feedback ya mugenzi wacu tuyisabire imbabazi kubera ko iki kibazo, uko mwakigaragaje n’inama mwatanze, natwe ubwacu haba muri Minisiteri, haba mu nama zitandukanye tumaze iminsi tubiganiraho. Twageragaje n’izi nama mwatugiraga. Iki kibazo turi bukomeze kucyigaho nka Minisiteri, tukagishakira ibisubizo ku buryo nta wakwishimira ko abana b’Abanyarwanda bakomeza kwiga nta mfashanyigisho.”