Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, bahamirije imbere y’urwego ngenzuramikorere, RURA, ko mubazi yahawe abamotari yifashishwaga mu gukandamiza abaturage.
Ibi babivuze kuri uyu wa 21 Nzeri 2023 ubwo abayobozi, abari abayobozi n’abakozi ba RURA bitabaga, bisobanura ku bibazo byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta y’umwaka ushize.
Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline yabanje kugaragaza ko amafaranga yishyuzwaga kuri mubazi ari menshi. Ati: “Ikibazo cy’amafaranga menshi yishyuzwa taxi moto kuri mubazi, ugereranyije na serivisi ziba zatanzwe, aho byagaragaye ko muri system ya mubazi, Yego Innovation Ltd ahabwa 9.8% by’igiciro kiba cyishyuwe kuri moto, aya mafaranga tukayoberwa aho aba yashingiwe mu kuyabara. Ndagira ngo numve kandi niba hari uburyo ki bwakozwe kugira ngo wemezwe ko uwo akwiye kubona 9.8%, ukurikije na wa wundi uba watanze serivisi nyirizina.”
Eng. Nyirishema Emile Patrick wayoboraga RURA kugeza muri uku kwezi, yemeye ko koko amafaranga yishyurwaga iyi kampani ari menshi. Ati: “Ikijyanye n’amafaranga yishyurwa n’abamotari kuri iyi service ya mubazi, 9.8%, nk’uko mubivuze koko aya mafaranga yari hejuru, natwe twarabibonye bituma n’ikoreshwa ry’iyi meter rihagarara kugira ngo habanze hakorwe isesengura ryimbitse, hagaragare igiciro nyakuri umuntu agomba kuba yishyura kuko iyi % ni na yo ituma hagaragara igiciro umugenzi azishyura.”
Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline, yagaragaje ko ibya mubazi byapfuye kubera ko abarebwa na yo bataganirijwe. Ati: “Tuze kubwizanya ukuri. Na mubazi turabizi ko zahagaze ariko mbere yo kujya muri ubu buryo bushya bwo gukoresha mubazi, mubara 9.8% byo uyu nguyu nyiri kampani YEGO Innovation Ltd, izi moto bwo mwari mwagiranye ibiganiro na bo? Mushobora kuba mwaragiranye ikiganiro na Yego Innovation Ltd ariko abatwara abagenzi kuri moto, ubu mufite icyo mwari mwaganiriyeho kugira ngo muze kumvikana ku bijyanye no guhabwa mubazi, n’ibyo bazishyura?”
Yakomeje abaza RURA niba mubazi itari amananiza, agira ati: “Umuntu aribaza ngo ubundi ibi biciro mubiha iyi kampani, mwumvaga uriya moto utwara abagenzi kuri moto cyangwa nyiri moto azakora mu muhanda agacyura iki? Mwumvaga wa mugenzi uzamutega bizagenda gute, ko bigaragara ko amafaranga yose aza, akigira kuri wa wundi wa Yego Innovation? Cyangwa mwagiraga abantu bavane mu muhanda moto?
Nyirishema yasobanuye ko ibiciro bishya bya mubazi bizatangwa nyuma y’ibiganiro by’inzego zose zirimo urw’abamotari n’abagenzi. Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yahise amubaza uwo mubazi yari kuzanira inyungu.
Ati: “Mwebwe muricaye, mukoze isesengura. Iyi business mwari muje kuyikora mu nyungu z’umumotari, yari mu nyungu za nyiri kampani, byari mu nyungu y’umuturage, byari mu nyungu zande?”
Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yagaragaje ko atabona ikibazo mubazi yaje gukemura. Ati: “Ikibazo kiri mbere, mukora inyigo yo gukoresha mubazi, mwashyizemo umumotari, mwashyizemo umuturage cyangwa mwakoranye na kampani, nyirayo gusa? Ese inyungu zari hehe? Ikibazo zari zije gukemura ni ikihe? Cyari ikibazo cy’igiciro kirekire baca umuturage uteze moto? Cyari ikibazo cy’abamotari bananiwe kubara amafaranga? Cyari ikibazo kihe?”
Depite Mukabalisa Germaine yabajije impamvu byasabye igihe kirekire ngo mubazi zihagarikwe. Ati: “Iyo ikintu babonye ko ari ikibazo, mu by’ukuri kugira ngo bumve ko ari ikibazo kiremereye bikugera ku ruhe rwego? Kuko wenda ibyapfuye mu itangira birashoboka. Ariko bibasaba igihe kingana iki kugira ngo muhagarike ibi bibazo? Ubu igihe mubazi bayitakiye, ntabwo koko muba mwumva? Kugira ngo mwumve ikibazo, hajye no kuri decision making ngo ikibazo kiravutse, turahagaze, bisaba imyaka ingahe? Mutubwire ikintu cyababujije gufata icyemezo, abantu bataratakamba.”
Bakundufite Christine yahamije ko yifashishijwe mu gukandamiza abamotari n’abagenzi. Ati: “Ikigaragara hano, iyo amafaranga ahawe uyu muntu mwashakiye income cyangwa se aho azajya akura amafaranga, umuturage ni na we uhomba kuko iyi cost ni umuturage uri bugende kuri moto uri buyishyure. Igiciro gihita kinazamuka ni yo mpamvu mubona n’abamotari nyine baguca amafaranga menshi kuko aba ari bwishyure. Ibi ni ugukandamiza umuturage.”
Ntezimana Jean Claude we yagaragarije RURA ko impamvu yo kubaho kwa mubazi itumvikana. Ati: “Ngira ngo ahari, gutaka kw’abamotari, hari n’aho bageze baravuga ngo ‘Basi batubwiye ngo mubazi igura aya, tukazigurira rimwe, aho kugira ngo bajye badukata buri munsi, tumenye ngo mubazi niba hari icyo ije gukemura, igura ibihumbi 100, miliyoni, turayiguze. Ariko amafaranga ya buri munsi ni yo menshi gusumba kuvuga ngo yaguriwe rimwe.’ Ngira ngo kwari ugutaka kuko babuze uko bagira, kuko na bo ntibumvaga impamvu y’iyo mubazi.”
Nyirishema yasubije ko mubazi yagiyeho kubera impamvu ebyiri, zirimo kugira ngo abagenzi badahendwa. Ati: “Mubazi yagiyeho kugira ngo ikemure ikibazo, icya mbere ni gahunda ya Leta yo guca gukoresha amafaranga mu ntoki, icya kabiri ni ugushyiraho tariff kugira ngo abantu bahuza urugendo rumwe bishyure amafaranga amwe. Kuko ubu ngubu ubwo mubazi itari gukoreshwa, ushobora gutega moto, ukava mu mujyi ukajya i Remera, umwe akishyura 1000, undi akishyura 2000 bitewe n’ukuntu wanegosiye n’umumotari.”
Sibomana Célestin uyobora ishami rishinzwe ubushakatsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amasoko, RPPA, na we aremeza ko uburyo mubazi yakoreshwaga bwakandamizaga umuturage. Abona ko nyir’izi mashini adakwiye kwishyurwa mu gihe kitarangira.
Yagize ati: “Niba uzanye igisubizo ku kibazo runaka, ntabwo uwatekereje umushinga azishyurwa ubuziraherezo. Hagombaga kubaho igihe runaka cyo kuvuga ngo umuntu yatekereje ikintu cyiza kizafasha mu gikemura ibibazo ariko akagira igihe runaka agomba kuvanamo uruhare rwe. Gushyiraho rero icyo kintu kugira ngo umuntu azishyurwe ubuziraherezo ndumva byaba ari ugukandamiza umuturage ariko no guha umuntu inyungu zidafite ishingiro.”