Nyuma y’amasaha make Papa Cyangwe asohoye indirimbo ‘It’s okay’ ahuriyemo na Afrique ndetse na Fireman, yasabwe kuyisiba n’umubyeyi w’umwe mu bakobwa bayigaragaramo.
Iyi ndirimbo igaragaramo abakobwa babiri aribo ‘Honorine na Gaga’ icyakora nubwo uyu muhanzi yabifashishije ababyeyi b’uwitwa Gaga basabye Papa Cyangwe kumukuramo kuko akiri umwana. Mu butumwa bwe, umwe mu babyeyi b’uyu mukobwa yabwiye Papa Cyangwe ko yifuza ko basiba umwana we mu mashusho y’indirimbo yabo bitaba ibyo akitabaza izindi nzego.
Uyu mugabo yagize ati:“Icyo nkeneye ni ukukubwira ndi umubyeyi w’umwana wakoresheje muri iyo video, umwana wanjye yitwa Grace nkeneye ko umukura muri iyi ndirimbo kuko ntabwo abyemerewe ku myaka afite.”
Papa Cyangwe we avuga ko bimugoye kuko atazi ukuri ku bivugwa n’ababyeyi b’uyu mwana kuko baganiriye bihagije ndetse amubwira ko afite imyaka y’ubukure.
Ati:“Ni umukobwa wansabye ko nazamufasha nkamushyira mu mashusho y’indirimbo kuko abikunda ariko kandi asanzwe amurika imideli, ni inshuti na mubyara wanjye ari nayo mpamvu byanyoroheye guhita mwemerera.”
Icyakora Papa Cyangwe avuga ko nawe yagize amakenga ku myaka ye, amubajije undi amubwira ko ayigejeje ndetse amwereka ko hari n’izindi ndirimbo yagaragayemo ha mbere kandi ko nta kibazo byateye.
Gusa nubwo ibi byose yagerageje kubisobanurira ababyeyi b’uyu mukobwa, Papa Cyangwe avuga ko bakomeje kumuhamagara bamumenyesha ko bagiye kwiyambaza RIB ndetse banatangiye kumurega kuri Youtube ngo indirimbo ye ibe yasibwa.
Ku rundi ruhande indirimbo ‘It’s okay’ Papa Cyangwe yakoranye na Fireman ndetse na Afrique imaze amasaha make isohotse mu buryo bw’amashusho ndetse yanakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki.