Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango Transparency International International mu Rwanda arasaba ubutabera kutazorohereza umusore witwa Tuyisenge Evariste (Ntama w’Imana) mu gihe rwazamuhamya ibyaha akurikiranweho.
Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 21 Werurwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rutangaje ko rufungiye Tuyisenge kuri sitasiyo yarwo ya Kacyiru, nyuma y’aho, yifashishije konte ye kuri Twitter, ashishikarije abantu gusambanya abana.
RIB kandi ivuga ko iperereza ry’ibanze yakoze ryagaragaje ko intandaro y’ubutumwa Tuyisenge atangariza ku mbuga nkoranyambaga ari uko akoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Ingabire amaze kubona ubutumwa RIB yatangarije kuri uru rubuga nkoranyambaga, yayishimiye kuba yataye muri yombi uyu musore, asaba Urukiko rw’Ikirenga kuzamuhanisha igifungo cyo hejuru mu byo amategeko ateganya.
Yagize ati: “Bravo RIB! Abantu bamamaza ingeso mbi zigize ibyaha ntibakwiye kwihanganirwa. Turasaba Supreme Court kuzamuhanisha igihano kiri hejuru mu byo amategeko ateganya.”
Hari uwamubwiye ko akabije asabira Tuyisenge igihano cyo hejuru, amusubiza ko mu byo adashyigikira, n’umuco wo kudahana urimo.
Yagize ati: “Niba hari ikintu ntashobora gushyikira na rimwe ni umuco wo kudahana kuko nzi ingaruka zabyo. Sinzi impamvu muvuga ko umuntu urangije kaminuza ari umwana. Ariko reka ibyo ntitubitindeho, bariya b’imyaka 17 ni bo avuga ko baryoshye cyane si abana? Ntibakwiye kurengerwa?”
Tariki ya 20 Werurwe mbere yo gutabwa muri yombi, Tuyisenge yari yasabye imbabazi ku bw’ubu butumwa yari yatangaje.
Yagize ati: “Ndasaba imbabazi kuri tweet nakoze ikangurira abantu gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure. Ndicuza kandi nasaba abantu bose kubyirinda kuko ari ugukangurira abantu gukora icyaha cy’ubugome. Murakoze.”
RIB yemeje ko iri gukora dosiye kugira ngo izayishyikirije Ubushinjacyaha.