Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yemeje ko buri mukinnyi w’iyi kipe ashobora guhabwa agahimbazamusyi kari hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 1,5 Frw, mu gihe bakwegukana Igikombe cy’Amahoro.
Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2023 ni bwo Rayon Sports izacakirana na APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, saa Cyenda. Rayon Sports iri kwitegura uyu mukino mu gihe ivugwamo ibibazo byatumye abakinnyi bayo berekeza i Huye mu byiciro bitandukanye.
Ku wa Kane nibwo abakinnyi bafashe imodoka igana i Huye, ariko bagenda batuzuye kuko batandatu basigaye, basaba kubanza guhabwa imishahara baberewemo.
Aba bakinnyi ni Umunyezamu Hategekimana Bonheur, Kapiteni Rwatubyaye Abdul, Visi Kapiteni Ndizeye Samuel, Mitima Isaac, Ngendahimana Eric na Willy Léandre Onana. Nyuma yo kuganirizwa, bakizezwa ko ikibazo cyabo gikemuka, bemeye gusanga abandi ndetse kuri ubu imyiteguro irakomeje.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yabwiye Radio 10 ko ibibazo byashakiwe umuti kandi ikipe yiteguye neza.
Yagize ati “Saa 9:47, Kapiteni [Rwatubyaye Abdul] yanyoherereje ubutumwa bugufi ansaba imbabazi z’ibyo bari bakoze banga kujyana n’abandi i Huye.”
Yavuze ko yari yababwiye ko utagera aho abandi bacumbitse atazagaragara ku mukino.
Ati “Naravuze ngo utarara i Huye n’abandi ntazinjira mu mwiherero. Ibyo rwose nari nabivuze, menya ariyo mpamvu baraye bagenda ijoro. Iyo bashaka kugenda uyu munsi ntabwo bari kuzakina bikagenda uko byakagenze.”
Abakinnyi ba Rayon Sports bijejwe ko nibitwara neza bagatwara igikombe bazahabwa agahimbazamusyi gashimishije.
Yakomeje ati “Agahimbazamusyi karahari kandi urebye ibyo abantu biyemeje karashimishije. Bishobora kurenga miliyoni 1 Frw cyangwa 1,5 Frw.”
Uwayezu yavuze ko mbere y’uko abakinnyi bahaguruka yabageneye amafaranga yo kwifashisha.
Ati “Nabahaye miliyoni 3 Frw zo kugabana ngo buri umwe ahabwe ibihumbi 100 Frw, byo gusiga mu rugo. Gusa ku wa Mbere tuzabahemba.”
Muri Gashyantare 2023, Ubuyobozi bw’Uruganda rwenga Ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Ltd (SBL) n’ubwa Rayon Sports, bwari bwatangaje ko amakipe y’abagabo n’abagore azahabwa agahimbazamushyi ka miliyoni 42 Frw niyegukana ibikombe yahatanyemo uyu mwaka.
Muri aya mafaranga, Ikipe y’Abagabo yijejwe ko niyegukana Igikombe cy’Amahoro izagenerwa miliyoni 12 Frw mu gihe kugera ku mukino wa nyuma yemerewe miliyoni 5 Frw.
Aya mafaranga birashoboka ko ari yo yongeweho andi yatanzwe n’abantu batandukanye, azagenerwa abakinnyi nk’agahimbazamusyi. Amakipe yombi aheruka guhurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ku wa 4 Nyakanga 2016, icyo gihe Rayon Sports yatsinze APR FC igitego 1-0.
Umukino uheruka guhuriza Rayon Sports na APR FC i Huye wari uwa Shampiyona, warangiye Gikundiro itsinze Ikipe y’Ingabo igitego 1-0 cyinjijwe na Ngendahimana Eric.