Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, inzego z’umutekano zikorera mu murenge wa Kabatwa zarashe uwitwa UWIMANA Theoneste arias NYIRAGISUKARI wari waraye atemye umugore we mu mutwe akoresheje ishoka kuri ubu akaba arwariye mu bitaro bya CHUK.
Ku wa kabiri nibwo uyu mugabo wakoreraga ubucuruzi muri uyu murenge wa Kabatwa, u kagari ka Myuga mu icentere ya Kiyira yatashye ku mugoroba atema umugore bikomeye akoresheje ishoka kuri ubu akaba arwariye bikomeye mu bitaro bya CHUK.
Nyuma yo gutema uyu mugore we yahise aburirwa irengero ku buryo yiriwe ashakishwa ariko aza kubura nubwo hari bamwe bavugaga ko kuri terefoni ari kuboneka.
Kuri uyu wa gatatu ku mugoroba nibwo yahamagaye umuntu ngo amushire irindazi aho yari yihishe mu ishyamba niko kwitabaza inzego z’umutekano ngo bamugwe gitumo, ubwo inzego z’umutekano zari zigiye kumufata atangira kubirukaho akoresheje umuhoro babonye ko ashobora kugira uwo akomeretsa ahita araswa yitaba Imana.
Twashatse kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabatwa ngo agire icyo avuga kuri aya makuru ariko ubwo twamuhamagaraga ntiyafashe telefoni aduha ubutumwa bugufi ko ari mu nama.
Yaba Polisi n’Ingabo ntabwo bari bagira icyo batangaza kuri aya makuru. Hagize icyo babivugaho twahita tukibatangariza.
Amafoto y’uwo yatemesheje ishoka ateye ubwoba ntabwo twayatangaza