Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko manda y’Ingabo zawo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongerwaho amezi atandatu, hagamijwe kubungabunga intambwe imaze guterwa.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama ya 21 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu yabereye i Bujumbura, nubwo ititabiriwe n’abaperezida benshi. Mu munani, hitabiriye Evariste Ndayishimiye wari wakiriye inama na William Ruto wa Kenya.
U Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, wari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, Maj Gen Vincent Nyakarundi. RDC nk’igihugu cyarebwaga cyane n’iyi nama, Perezida Félix Tshisekedi yahagarariwe na Antipas Mbusa Nyamwisi, Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe n’akarere.
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yavuze ko mu nama idasanzwe ya 20 yabereye i Bujumbura ku wa 4 Gashyantare, hafashwe ibyemezo bitandukanye, muri iyi nama hakaba hatanzwe raporo ku bakuru b’ibihugu, ku byakozwe mu nzego za politiki n’igisirikare.
Kimwe muri ibyo bibazo ni icy’Ingabo za EAC (EACRF) zoherejwe muri RDC mu mpera z’umwaka ushize, aho zagombaga kumarayo amezi atandatu uhereye ku wa 8 Nzeri 2022, manda ikaba yararangiye ku wa 7 Werurwe 2023. Ni imwe mu ngingo zagombaga gufatwaho umwanzuro.
Mu gutangiza icyiciro cy’inama cyabaye nyuma ya Saa Sita, Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu nama yabaye mu muhezo mu gitondo, baganiriye kuri iyi ngingo yo kugarura amahoro muri RDC, ndetse banaganira ku kwinjiza Somalia mu muryango wa EAC.
Yahise asaba ko Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki, asomera mu ruhame imyanzuro yafashwe. Icyakora, mbere y’uko ayisoma, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yahise afata ijambo, avuga ko mbere yo kuyisoma babanza kuyihabwa, “kugira ngo turebe niba ingingo zose zanditswe nk’uko byemeranyijwe.”
Mu gihe inzego zimwe zari zikibigenzura, Perezida Ndayishimiye yasabye ko baba bafata ifoto y’urwibutso.
Perezida Ruto yahise afata ijambo, akomoza ku bushake abayobozi ba EAC bagize bwo kugira icyo bakora ku birimo kubera mu Burasirazuba bwa Congo, hakoherezwaho ingabo z’Umuryango, EACRF.
Yavuze ko izi ngabo zatanze umusaruro, aho nibura hashize amezi abiri imirwano ihosheje.
Yakomeje ati “Turanashimira Guverinoma ya RDC ku gushyigikira kongera manda ya EACRF mu yandi mezi atandatu, ndetse amasezerano twagize muri iki gitondo nanone, ni uko M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro izakomeza ibijyanye no gushyirwa mu nkambi, ndetse uburyo bukaba bwemeranyijweho muri iki gitondo ndetse n’igihe cyabyo.”
Hemejwe ko M23 ijyanwa i Rumangabo
Mu itangazo ryasomwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki, yavuze ko abakuru b’ibihugu bakiriye raporo ku bibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatanzwe n’Umuhuza muri ibi bibazo, Uhuru Kenyatta.
Yavuze ko inama yashimye Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba ku ntambwe zimaze gutera mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse imenyeshwa ko Gen Maj Aphaxard Muthuri Kigu wo muri Kenya ari we Mugaba Mukuru mushya wa EACRF.
Abakuru b’ibihugu ngo bamaganye bikomeye ibikorwa bwo kurenga ku byemeranyijwe byo guhagarika imirwano, basaba EACRF gufata ingamba zo kubihagarika.
Yakomeje avuga ko basabye Ingabo za EAC “gukorana n’abagaba b’Ingabo, MONUSCO n’abandi bafatanyabikorwa mu gusura no kugenzura mu gihe cy’ibyumweru bitatu, harebwa niba Ikigo cya Rumangabo cyaba kijyanywemo M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro.”
“Inama yasabye ko kuvugana na M23 bigomba gukorwa n’umuhuza.”
Itangazo rivuga ko inama yasabye ko Ubunyamabanga bwa EAC bugomba gushyiraho itsinda ry’ubugenzuzi bitarenze ku wa 15 Kamena 2023, ririmo umusirikare w’ipeti rya Brigadier General muri buri gihugu kinyamuryango, ryo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za EACRF, rikazatanga raporo mu minsi 90.
Yahise avuga ko Tshisekedi yemeje ko manda y’izi ngabo yongerwaho andi mezi atandatu, abarwa guhera ku wa 8 Werurwe – 8 Nzeri 2023, “kugira ngo habungwabungwe ibimaze kugerwaho n’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba.”