Abakinnyi ba Rayon Sports bamenyesheje ubuyobozi bw’iyi kipe ko mu gihe batarishyurwa ibirarane by’amezi 2 ikipe ibabereyemo batazakina na APR FC umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.
Mbere y’uko Rayon Sports ikina na Marines FC mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona, abakinnyi bamenyesheje ubuyobozi ko mu gihe batarishyurwa ibibararane by’amezi 2 bababereyemo batazakina umukino wa APR FC w’igikombe cy’Amahoro.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakomeje kubirenza ingohe kugeza ku munsi w’ejo hashize ubwo abakinnyi babwirwaga ko uyu munsi bari bujye mu mwiherero i Huye.
Abakinnyi bamenyesheje ubuyobozi ko ntaho bari bujye mu gihe batarishyurwa ibirarane by’amezi 2 (ukwa Kane ndetse n’uku kwa Gatanu kurimo kurangira) ndetse hakiyongeraho n’agahimbazamusyi ko gusezerera Intare FC batahawe.
Bivugwa ko gahunda yo kujya i Huye yahise isubikwa ahubwo abakinnyi bakaba bari buze guhura n’ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma y’imyitozo mu Nzove iri bube uyu munsi.
Abakinnyi ba Rayon Sports impamvu banga gukina uyu mukino bafite impungenge ko ari wo mukino usoza umwaka w’imikino bityo ko guhembwa shampiyona yararangiye ari ibintu byagorana.
Ikindi ni uko hari bamwe mu bakinnyi basoje amasezerano batazakomezanya n’ikipe umwaka utaha, hari abo ikipe ishobora kwirukana bakaba bafite impungenge ko nyuma y’umukino wo ku wa Gatandatu byagorana ko bazabona imishahara yabo cyangwa kwishyurwa umwenda bafitiwe mu gihe akazi karangiye.