Bisa n’aho Léandre Onana atagikiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ni nyuma y’uko banze gutanga amafaranga yabasabye.
Léandre Onana uri ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports, ni umukinnyi wifuzwaga n’u Rwanda ngo abe yaza kongera imbaraga ze mu ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse yagiye abonana n’umutoza w’ikipe y’igihugu mu bihe bitandukanye ndetse na FERWAFA abereka ibyo yifuza ngo abe yakinira u Rwanda.
Uyu mukinnyi yemereye B&B FM ko atanze gukinira Amavubi ahubwo hari ibyo batumvikanyeho aho bamwimye amafaranga yasabye.
Ati “Ntabwo nanze gukinira u Rwanda barambeshyera, gusa hari ibyo nanasabye nabona nkafasha umuryango wanjye nkakinira u Rwanda. Nasabye ibihumbi 80 by’amadorali. “
Bivugwa ko uyu mukinnyi yatanze amahitamo 2, yo kuba u Rwanda rwagurira umuryango we inzu muri Cameroun mu Mujyi wa Yaounde we akaba yahabwa ibihumbi 20 by’amadorali, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 20.
Ibi bitakunda akaba yahabwa ibihumbi 80 by’amadorali (arenga miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda) ubundi akirwariza. Amakuru avuga ko iki cyifuzo FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bacyanze, bavuga ko batamuha amafaranga angana atyo, bivugwa ko bo bemeraga kumuha ibihumbi 20 by’amadorali gusa.