Abakirisitu ba Paruwasi ya Remera mu itorero Angilikani (EAR) bari gukusanya imisanzu kugira ngo bazagurire Rev. Past. Dr Antoine Rutayisire impano y’imodoka mu rwego rwo kuzirikana imirimo yakoze mu gihe amaze abayobora.
Pasiteri Rutayisire wujuje imyaka 65 y’amavuko azajya mu kiruhuko cy’izabukuru tariki ya 4 Kamena 2023. Ni na bwo umusimbura azatangira imirimo.
Abakirisitu ba EAR/Remera barahamya ko Pasiteri Rutayisire yababereye umushumba mwiza, akora akazi gakomeye, by’umwihariko mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyaribasiye igihugu, aho yatangije uburyo bw’amateraniro bwifashisha ikoranabuhanga.
Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023, kuri iri torero habaye amateraniro yo gusezera kuri Pasiteri Rutayisire. Sam Nkurunziza uyobora inama ya Paruwasi ya Remera yagize ati: “Pasiteri Canon Antoine Rutayisire ageze mu gihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, nk’itorero tukaba twifuza kumusezera ndetse no kumuherekeza neza nk’umuntu wakoreye Imana Ishoborabyose, tukamuboneraho umugisha.”
Nkurunziza yakomeje asobanura neza icyifuzo cy’abakirisitu, ati: “Turifuza, nk’abakirisitu ba EAR/Remera ndetse n’abandi bamukunda kumuherekeza neza, tumugurira akabando k’izabukuru. Twifuza ko twamugurira imodoka izakomeza kumufasha gukora umurimo w’Imana.”
Pasiteri Rutayisire yakoze indi mirimo no hanze y’itorero, irimo kuba Komiseri muri komisiyo y’igihugu yari ishinzwe ubumwe n’ubwiyunge. Inshingano z’iyi komisiyo zimuriwe muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE.