Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse visa ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among, ivuga ko ari we wa mbere ugezweho n’ibihano bifitanye isano n’itegeko rihana abatinganyi ryemejwe muri iki gihugu.
Visa ya Among yamaze guteshwa agaciro ndetse byamenyekanishijwe binyuze mu butumwa bwa email nk’uko umudepite uhagarariye agace ka Bugiri, Assoumani Basalirwa yabitangarije Daily Monitor dukesha iyi nkuru.
Ni nyuma y’aho Perezida Museveni yirengagije igitutu cy’amahanga agasinya itegeko rihana abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe.Hamwe n’iri tegeko rishya, bazajya bahabwa ibihano bikomeye birimo no gufungwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Among yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yakoze akazi ko gakomeye ko guhagarara mu cyuho cyo kurengera umuryango nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 31 y’Itegeko Nshinga rya Uganda.
Ati “Twahagurutse dusigasira umuco wacu n’ibyifuzo by’abaturage bacu. Ndashimira Nyakubahwa Perezida, ku bikorwa bye bihamye bigamije inyungu za Uganda.”