Umufana umwe yitabye Imana, abagera kuri 40 barakomereka kubera umuvundo wavutse ubwo binjiraga muri Benjamin Mkapa Stadium ahabereye umukino wa nyuma ubanza wahuje USM Alger na Young Africans muri CAF Confederation Cup.
Mbere y’uko Yanga yakira USM Alger kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Gicurasi 2023, byatangajwe ko amatike yo kwinjira kuri uyu mukino muri Benjamin Mkapa Stadium, yakira abafana 60.000, yarangiye ku isoko.
Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Tanzania byanditse ko mu gihe abafana bashakaga uko binjira muri stade, habaye umuvundo watumye babyigana.
Muri uwo mubyigano, umusore umwe uri mu myaka mito itatangajwe yahaburiye ubuzima nk’uko Minisitiri w’Ubuzima, Ummy Mwalimu, yabitangaje.
Yanditse kuri Twitter ye ko abakomeretse bari kwitabwaho mu Bitaro by’Akarere bya Temeke.
Yakomeje ati “Itsinda ry’inzobere rikora muri serivisi z’ubutabazi bwihuse mu Bitaro byo ku rwego rw’Igihugu bya Muhimbili ryavuganye n’Ibitaro bya Temeke. Biteguye kwakira no kuvura abakomeretse bakeneye kwitabwaho byihariye.’’
Iyi mpanuka ikimara kuba hatangajwe abafana 30 bakomeretse byoroheje, gusa uko amasaha yigiye imbere hagaragaye umuvundo ukomeye wavuyemo gukomereka gukabije kw’abandi bantu 10.
Ibitangazamakuru byose byo muri iki gihugu byatangaje ko ahanini umuvundo waturutse ku bantu benshi bashakaga gucuruza amatike y’amahimbano ku muryango wa stade.
Amashusho ateye ubwoba agaragaza abafana bamwe bashaka kwinjirira ku mukino batishyuye, abandi bashaka gukiza barwana no guca mu ruzitiro ngo basubire hanze ya stade bishimangirwa n’umukorerabushake wari ku kibuga ukorera Croix Rouge.
Yagize ati “Byari ibintu bikomeye cyane kubona abari gusesera mu ruzitiro, abandi barufashwemo ndetse hari nabari bari kurusimbuka kugeza ubwo polisi yatangiraga kubamishamo ibyuka biryana mu maso.”
Ibyemezo byo kugarura umutekano ku kibuga ntabwo byabujije umukino kuba kuko abafana ibihumbi bawukurikiranye ndetse ukarangira neza, nubwo Yanga yatsindiwe mu rugo ibitego 2-1 na USM Alger.
Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade du 5 Juillet muri Algeria ku wa 3 Kamena 2023, saa Tatu z’Ijoro.