Umunyarwenya Mugisha Emmanuel Clapton uzwi nka Kibonke usanzwe ari mu bakinnyi ba film bagezweho mu Rwanda, yashyize hanze ifoto ari mu modoka idasanzwe ihenze.
Byavuzwe ukuri ko nta mwuga udakiza iyo wakoranywe ubwitange n’urukundo ndetse n’intego, aho ubu mu ruganda rwo guhanga udushya mu Rwanda nka film, umuziki, urwenya ndetse n’indi yo mu buhanzi, ikomeje guteza imbere ababikora.
Mugisha Emmanuel Clapton uzwi nka Kibonke, azwi cyane mu gukina film, aho yamamaye mu yitwa Seburikoko, ari na yo akinamo yitwa iri zina rya Kibonke ryaje kumuhama. Anafite kandi indi fiflime ye bwite akinamo yitwa Gatogo izwi nk’Umuturanyi.
Uyu mugabo unagaragara muri film zikoze nk’urwenya, ni umwe mu bahiriwe n’uruganda rwa sinema ndetse n’urwenya, kuko akuramo agatubutse.
Mugisha cyangwa Kibonge yagaragaye mu modoka nziza yo mu bwoko bwa Toyota Rav 4, dore ko amaze n’igihe kinini yitwara mu modoka ye bwite.
Ni ifoto yashyize hanze ubwe ku mbuga nkoranyambaga, yifashishije ubwo yamamazaga ibikorwa by’imwe muri kompanyi asanzwe akorana na yo.
Ubusanzwe abahanzi, abakinnyi ba filime n’abandi ba star batandukanye mu Rwanda ntibakunze gutunga imodoka nk’izi dore ko benshi bazita “Inyobozi” ko ahubwi batunga izindi z’aba star zitameze nk’iyo Kibonke aherutse kugura.