Abahanzi Vestine & Dorcas bamenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma y’amezi atanu bamuritse album yabo ya mbere bise ‘Nahawe Ijambo’, ubu bagiye kuyimurikira abakunzi b’umuziki wabo batuye muri Canada.
Ni ibitaramo bazakorera mu mijyi itandukanye ya Canada bibimburira ibindi bateganya ku mugabane w’u Burayi n’ahandi hirya no hino ku Isi.
Umujyanama wabo, Murindahabi Irené, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko ibi bitaramo byateguwe binyuze mu busabe bw’abantu batuye muri Canada.
Ati “Ni ubwa mbere. Ibi bitaramo bizaba vuba aha mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, icyo nakubwira ni uko ibyo tuzakorera muri Canada birenze kimwe.”
“Ni ibitaramo bibimburira ibindi tuzajyamo hanze y’u Rwanda nko ku mugabane w’u Burayi nk’uko bahora babidusaba. Tugiye guhera muri Canada, amatariki n’aho bizabera murihangana ntabwo biratungana neza tuzabibamenyesha vuba aha.”,,
Ababateguye ibi bitaramo baherutse gutumira Nel Ngabo na The Ben mu bitaramo mu mijyi itandukanye irimo Montréal, Ottawa na Edmonton.
Vestine & Dorcas bamurikiye Abanya-Kigali album yabo ya mbere igizwe n’indirimbo icyenda tariki 24 Ukuboza 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali