Rutahizamu wa Real Madrid ukomoka muri Brazil, Vinicius Jr avuga ko irushanwa ry’umupira w’amaguru muri Espagne ryahaye intebe ivanguraruhu nyuma y’ibikorwa yakorewe, polisi yavuze ko batatu bakekwaho ibyo bikorwa batawe muri yombi.
Uyu musore w’umunya-Brazili w’imyaka 22 yakorewe ibikorwa by’ivanguraruhu ku mukino batsinzwemo na Valencia 1-0 ku Cyumweru.
Vinicius wari wazengerejwe n’abafana bamuririmba bijyanye n’ivanguraruhu, yagerageje kubyereka umusifuzi ndetse umukino ugenda uhagarikwa mu bihe bitandukanye ariko ntibyagira icyo bitanga.
Nubwo warangiye ariko Vinicius Jr we ntiyawurangije kuko yaje guhabwa ikarita itukura kubera gushwana na Hugo Duro.
Nyuma y’uyu mukino yaje kwandika amagambo arimo uburakari bwinshi aho yavuze ko irushanwa ryari irya kera rikirimo Ronaldinho, Ronaldo, Cristiano na Messi n’aho ubu byabaye ivangura ruhu.
Ati “Ntabwo byari inshuro ya mbere, si ubwa kabiri cyangwa ubwa gatatu. Ivanguraruhu ni ibisanzwe muri shampiyona ya Espagne (La Liga). Bumva ari ibisanzwe, federasiyo n’abo muhanganye barabishyigikira. Mumbabarire. Irushanwa ryahoze ari irya Ronaldinho, Ronaldo, Cristiano na Messi uno musi ni iry’ivanguraruhu.”
“Igihugu cyiza cyampaye ikaze ndanagikunda, gusa cyemeye kwanduza isura yacyo imbere y’Isi ko ari igihugu cy’ivanguraruhu. Abanya-Spain batabyera mumbabarire ariko uyu munsi muri Brazil, Spain izwi nk’igihugu cy’ivanguraruhu kubera ibintu biba buri cyumweru, nta nzira nabona yo kukivuganira. Ndabyemera, ndakomeye gusa nzageza ku iherezo ndwanya ivanguraruhu nubwo kubigeraho biri kure.”
Ibi byababaje na perezida wa FIFA, Gianni Infantino wavuze ko ibyabaye kuri uyu mukino bidakwiye ndetse abwira Vinicius ko bifatanyije na we kandi ko nta cyumba cy’ivanguraruhu kigomba kuba mu mupira w’amaguru urebererwa na FIFA.
Yavuze ko mu gihe bibaye ku nshuro ya mbere umusifuzi agomba guhagarika umukino, ku nshuro ya kabiri abakinnyi bakava mu kibuga bigatangazwa ko nibikomeza umukino uhita uhagarikwa. Byakomeza umukino ugahagarikwa kandi amanota agahabwa uwo bari bahanganye.
Polisi ya Espagne yatangaje ko yataye muri yombi abantu 3 bari mu kigero cy’imyaka 21 na 18 bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.