Hashize igihe kirega umwaka umusore witwa Tuyishimire Christian asabye Miss Mwiseneza Josiane ko babana akaramata akamubera umugore ndetse anamwambika impeta gusa kuri ubu ibintu byahinduye isura uyu musore yatangaje undi mukobwa bagiye kurushingana bamaranye imyaka itanu.
Tariki ya 15 Kanama 2020 nibwo Christian yateye ivi yambika Miss Josiane impeta amusaba ko yazamubera umugore undi nawe abyemera ntakuzuyaza mu birori byabereye ahitwa Notre Dame de Fatima mu karere ka Musanze.
Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019 na Tuyishimire Christian usanzwe afite company ikora ibijyanye na Graphic Design, icyo gihe batangaje ko bari bamaze imyaka ibiri bakundana. Imwe mu mafoto yasohotse kuri uwo munsi yagaragazaga ko aba bombi bazakora ubukwe ku itariki ya 16 Gicurasi 2021, gusa iyi tariki yageze nta n’akanunu gahari ku bukwe bwaba bombi.
Amakuru agera kuri BTN dukesha iyi nkuru, avuga ko uyu musore yamaze gutandukana na Miss Josiane ndetse ari mu myiteguro yo gusezerana n’undi mukobwa witwa Anna aherutse kwambika impeta nanone.
Mu mpera z’icyumweru dusoje Christian yasangije abamukurikira kuri instagram amafoto atandukanye ari kumwe n’inkumi yitwa Anna, amagambo yaherekeresheje aya mafoto yumvikanishaga ko ibye na Josiane byamaze kurangira. Hari nk’aho yagize ati “Kuva 2018!! Ndagushimira uko witwaye mu nzira zigoye zose. Iki ni cyo gihe.. inkuru y’urukundo rw’ukuri. Birabaye”.
Mu kiganiro uyu musore yagiranye n’umunyamakuru wa BTN, yashimangiye ko koko ari mu myiteguro yo gusezerana n’uyu mukunzi we mushya ariko yirinda kwemeza igihe bazasezeraniraho.
Yagize ati “Ntabwo njya nkunda gushyira ibintu byanjye hanze ariko hari igihe kizagera ukuri kose kumenyekane gusa uriya na postinze niwe cheri wanjye, tumaranye imyaka itanu dukundana. Hariya ntabwo twari twasezeranye ariko nabyo ntabwo biri kera, nabyo nibigera muzabimenya.”
Igitangaje kuri Christian ni uburyo amaranye imyaka itanu n’uyu mukunzi we mushya nyamara muri iyo harimo n’iyo yakundanaga na Miss Joasiane.