Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Gorrilla FC yakinnye n’ikipe ya Police FC bakanganya 0-0 hari ku munsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda akaba ari umukino wagaragayemo umuzamu w’ikipe ya Gorrilla fc Ndoli Jean Claude ari kunyanyagiza ibintu bitamenyekanye benshi bise ngo ni ”Amarozi”
Amashusho y’uyu mukinnyi yakomeje kuvugisha abantu benshi aho benshi bari kuvuga ko uyu mukinnyi koko agiye gusaza ari kuroga kubera ibyo bintu yagaragaye akora kandi ko atari ubwa mbere abivuzweho.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri cy’uyu mukino, Ndoli Jean Claude yagaragaye hari ibintu anyanyagiza imbere y’izamu rye asa n’uca umurongo, mbere yo kuhasiga ikintu cy’igisashe abenshi baketse ko ibyo bintu byari bipfunyitsemo.
Ku mbuga nkoranyambaga abenshi mu babonye amashusho bashinje umunyezamu Ndoli gukoresha amarozi izuba riva, bamwe bati: “Ndoli ashaje aroga”.
Uyu munyezamu aganira n’abanyamakuru, yavuze ko ibyo yakoraga bitari amarozi ko ahubwo yari agambiriye kwica mu mutwe (mind game) ikipe ya Police FC bari bahanganye.
Ati: “Iriya ni mind game, ni mind game iriya, ni ukwica umuntu mu mutwe. Nta kintu nashyizemo nta cyari kirimo, kwica umuntu mu mutwe (mind game) birakora, uzareba iyo turi mu kibuga tuba dutukana, kandi ugatuka inshuti yawe ariko muvuye mu kibuga, biba birangiye.”
N’ubwo yavuze ko ntacyari kirimo, mu mashusho bigaragara ko hari ibintu yanyanyagije mu izamu rye yari arinze, ndetse n’icyo yari abibitsemo cyagaragaraga kuko yakijugunye mu kibuga.
Ndoli Jean Claude yavuzweho amarozi mu gihe yigeze gutangaza ko ari yo yamushwanishije na Ndayishimiye Eric ’Bakame’ bombi bagikinira APR FC, kuri ubu bakaba batagicana uwaka.