U Rwanda rwagaragaye ku rutonde rw’ibihugu biteganya kugura indege z’ubwikorezi z’igisirikare y’ubwoko bwa KC-390 Millenium zikorwa n’uruganda Embraer rwo muri Brazil.
Aya makuru yatanzwe n’Umugaba w’ingabo za Brazil zirwanira ku butaka, Lt Brig. Marcelo Kanitz Damasceno, ubwo yaganiraga na komisiyo ya sena ishinzwe ububanyi n’amahanga.
Lt Brig. Damasceno, muri iki kiganiro cyabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, yasobanuye ko ibiganiro hagati y’ibihugu bishobora kuba abakiriya bashya, ari byo: u Rwanda, Afurika y’Epfo na Misiri bigeze ku rwego ruri hejuru.
Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zikoresha indege za RwandAir mu gihe zijya mu butumwa bw’amahoro mu mahanga. Bigaragara ko zaba zidafite indege yihariye y’ubwikorezi.
Muri rusange, ibihugu biteganya kugura indege za KC-390 birimo: u Rwanda, Afurika y’Epfo, Misiri, u Buholandi, Portugal, Sweden, Hungary, u Buhinde, Repubulika ya Czech, Austria na Koreya y’Epfo.
Kuba u Rwanda rugiye kugura indege ihambaye gutya ni igitego cy’umutwe rwaba rutsinze ibihugu bituranyi dore ko rwaba ari cyo gihugu gifite indege ihambaye muri aka karere k’ibiyaga bigari.