Kamana wari umuvuzi gakondo abifatanya n’umwuga wo gutwaza imizigo abacuruzi bo mu isantere ya Kibilizi n’iya Giti kinini, yasanzwe mu isantere ya Kibilizi yapfuye bigakekwa ko byakozwe n’umunyerondo wamurangiye ikiraka ntamugurire inzoga.
Byabereye mu mudugudu Kimigenge akagari ka Kibilizi mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko saa cyenda z’ijoro ari bwo bahamagawe n’ubuyobozi bw’akagari ka Kibilizi bubamenyesha ko hari umuntu wiciwe mu isantere ya Kibilizi.
Ati “Twahise duhamagara inzego dukorana polisi ndetse na RIB kugira badufashe mu iperereza hamenyekane abishe Kamana”.
Kamana w’imyaka 34 yari akiri ingaragu. Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Abakoranaga nawe mu isantere ya Kibizi babwiye iki kinyamakuru ko saa yine z’umugoroba ari bwo Kamana yakubiswe n’umunyerondo w’umwuga amuziza ko aherutse kumurangira umuntu ngo amwunge ntamugurire inzoga.
Umwe muri bo yagize ati “Uwo munyerondo nari maze igihe mwumva amuhigira ngo azamwihimuraho kubera ko yamuragiye ikiraka cyo kuvura umuntu ntamugurire inzoga”.
Umuturage wabonye umurambo wa Kamana saa kumi ubwo yari agiye mu masengesho ya mu gitondo azwi nka Nibature, yagaye abagize uruhare mu iyicwa rya Kamana avuga ko uyu musore ntawe yajyaga asagarira.
Ati “Nabonye yari yavuye amaraso mu mutwe, bigaragara ko uwamwishe yamukubise ikintu mu mutwe”.
Gitifu Nkusi yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, no kujya birinda amakimbirane kuko ariyo akenshi aba intandaro zo kuvutsanya ubuzima.