Umwarimu wigisha mu ishuri ribanza rya Karambo mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, Turikubwimana Daniel, ntabwo yorohewe nyuma yo guha umunyamakuru amakuru ku kiraro cyacitse abanyeshuri banyuragaho bakambakamba.
Nyuma y’aho Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, atangarije ko abanyamakuru babaye ba Rusahuriramunduru n’abakomisiyoneri, akabishingira ku nkuru y’iki kiraro yahamyaga ko cyakozwe mu buryo bugezweho, umunyamakuru wa Mama Urwagasabo yagiye gushaka ibindi bimenyetso n’ubuhamya tariki ya 15 Gicurasi.
Mu baganiriye n’uyu munyamakuru harimo uyu mwarimu ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Karambo, Mukamuyango Caritas, bemeza ko ikiraro kitarakorwa, icyakoze ko hari ikindi kigezweho (Bridge To Prosperity) cyubatswe ibutamoso ku buryo abanyeshuri bari bagica ahari iki cyangiritse n’ubwo bitemewe.
Uyu mwarimu yabwiye uyu munyamakuru ko kuba abanyeshuri bakinyura mu mugezi/mukoki (ahantu iki kiraro cyari kiri) bihangayikishije, yongeraho ko hari batandatu bahavunikiye, bajyanwa kuvurirwa ku bitaro.
Yagize ati: “Abenshi iyo bamanuka uriya mukokwe, bongera kuwuzamuka, usanga bivuruguse mu byondo, bamwe bakagwamo. Hamaze kuvunikiramo abana batandatu, tukajya kubavuriza ku bitaro, bamwe bagiye bahangirikira cyane.”
Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2023, uyu mwarimu, abisabwe n’ubuyobozi bwamushyizeho igitutu, yandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama, amusaba imbabazi, amumenyesha ko amakuru yatanze yashyizemo amakabyankuru y’uko abana bavunitse kandi bitarabayeho.
Yagize ati: “Ubwo twabonaga umunyamakuru wa Mama Urwagasabo, twamuhaye inkuru, dushyiramo n’amarangamutima kugira ngo twumvikanishe umubabaro wacu. Bityo turatabaza ariko nta mwana urahavunikira kuko ubuyobozi bwagerageje gukumira ko hagira abahanyura, ariko abana bakaba bahanyura biyibye.”
Muri iyi baruwa, uyu mwarimu yasobanuriye umuyobozi w’umurenge ko abaturage, abarimu n’abanyeshuri bahangayikishijwe n’uko iki kiraro kitarakorwa, kuko bacyambukiragaho kandi kikanyuzwaho ibikoresho n’ibiryo bijya ku ishuri.
Abaturage bakusanyije amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2.5 kugira ngo iki kiraro gikorwe, bajye bahambuka badafite impungenge ariko byatinze gukorwa. Umuyobozi w’akagari asobanura ko impamvu habayemo gukererwa ari uko hakenewe ubushobozi bwisumbuyeho, gusa ngo gahunda yo kucyubaka iracyahari.
Nyuma y’aho itangazamakuru rigaagaje impungenge ku banyeshuri bahanyuraga, ubuyobozi bwakuyeho ibiti byari bihari, buranahazitira impande zombi kugira ngo uwongera kuhambuka. Amahitamo ni ukunyura ku kigezweho kiri ibutamoso.