Saa yine z’ijoro, nibwo Bahavu yashyikirijwe imodoka yatsindiye muri Rwanda International Movie Awards yari amaze ukwezi kose aburana kugeza ubwo akoze ikiganiro asaba abantu batandukanye kumukorera ubuvugizi.
Ni imodoka uyu mugore yashyikirijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023.
Byari biteganyijwe ko kuri uyu munsi yitabira isinywa ry’amasezerano, icyakora yahageze abanza kwanga kubera ko hari ibyo atumvikanyeho n’abari kuyimuha, biba ngombwa ko amasezerano asubirwamo bundi bushya.
Ibi byatumye itangazamakuru ryari ryatumiwe muri iki gikorwa guhera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, rikomeza gutegereza kugeza ubwo bamwe bacitse intege bagataha.
Imodoka yayishyikirijwe saa yine zirengaho iminota ni ukuvuga nyuma y’amasaha atandatu, abanyamakuru bategereje isinywa ry’amasezerano.
Mu kiganiro gito yagiranye n’itangamakuru, yatangaje ko yishimiye kuba yaregukanye iyi modoka.
Ati “Ndacyashima Imana cyane kuva ku wa 1 Mata 2023, muri sinema ni ubwa mbere hatanzwe igihembo gikomeye cyane nk’iki, ni n’umugisha ukomeye kuba ari njyewe bihereyeho […] kuba baratinze kuyimpa mu masezerano habanje kuzamo amananiza.’’
Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool wari ufite inshingano zo gutegura ibi birori byatangiwemo ibi bihembo, yavuze ko nubwo habayeho gutinda, icyiza ari uko uwatsindiye imodoka yayihawe.
Ati “Turishimira ko birangiye neza.”
Mu ijoro ryo ku wa 1 Mata 2023, nibwo Bahavu Jeannette yatsindiye iyi modoka yo mu bwoko bwa KIA K5 yakozwe mu 2013 ifite agaciro ka miliyoni 13Frw.
Nyuma yo kuyegukana ndetse akayemererwa, ntabwo yahise ayihabwa na Sosiyete yitwa Ndoli Safaris yari yaremeye guhemba uzayitsindira.
Uyu mugore byageze naho yitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, asaba ko bamufasha guhabwa imodoka ye mu mahoro.