Kuwa 25 Kanama 2021 nibwo umuhanzi umaze kumenyekana cyane, Bruce Melodie yasinyanye amasezerano n’ikigo cyitwa Food bundle cyavugaga ko igurisha ibiribwa kuri murandasi, aho bari barasinyanye amasezerano y’amafaranga miliyari y’amanyarwanda yo kubamamariza.
Uyu muhanzi ubwo yaganiraga na MIE Empire akabazwa aho aya masezerano ageze, yavuze ko na we atazi aho byahereye kuko aheruka asinya ariko ibyo bari bumvikanye bitubahirijwe bityo akaba yajyanye mu nkiko iki kigo.
Yagize ati:“abantu twasinyanye amasezerano niba ari baringa, niba barahuye n’ibibazo, kubera ko rero nari mfite abandi bandeberera inyungu byabaye ngombwa ko tujya mu mategeko n’abo bantu.”
Yakomeje avuga ko ibyo bintu biri gukurikiranwa n’umujyanama wa mbere bityo iyo ibintu biri gukurikiranwa, nta makuru menshi aba agomba kujya hanze bityo nta byinshi yavuga.
Bruce Melody yavuze ko ako kazi ntako azakora kuko kahise gahagarara kubwo kuba batarubahirije inshingano zabo. Yavuze ko hari amafaranga bagombaga gutanga mbere ngo akazi gatangire, ariko kubwo kunanirwa kukubahiriza byatumye akazi gahagarara.
Ubwo amasezerano yasinywaga Bruce melodie yahawe urwamenyo: ku bakurikirana imyidagaduro ya hano mu Rwanda, kuwa 25 kanama 2021 ubwo uyu muhanzi ari kumwe n’umujyanama we Ndayisaba Lee bahuruje itangazamakuru ko hari icyo bashaka kwerekana kidasanzwe, batangaza ko bwa mbere mu Rwanda umuhanzi agiye gusinya amasezerano y’amafaranga y’u Rwanda miliyari yo kwamamaza food bundle nk’ikigo gicuruza ibiribwa kuri murandasi.
Bakibivuga igikuba cyacitse mu bantu abanyamakuru baravuga, imbuga nkoranyambaga na zo zirakoreshwa bibaza niba koko byaba ari byo, gusa bategereza ibiraba nyuma nubwo bataburaga kwibaza niba ataba ari baringa no gushaka gutwika, gusa impamvu byavugwaga gutyo ni uko iki kigo cyavugaga ko kigiye gusinyisha uyu muhanzi aya masezerano cyari gishya kidasanzwe kizwi mu gihugu.
Icyo gihe mu kiganiro n’itangazamakuru batangaje ko bamaze amezi 6 yose baganira ku gusinya aya masezerano. Uwavugaga ko ari nyiri iki kigo witwa Shikama Dioscore, yavuze ko bashaka gukora agashya katigeze kabaho mu ruganda rw’umuziki nyarwanda, yemeza ko ibibaye [Bruce melodie asinya] atari baringa cyangwa igihuha ahubwo ari ukuri.
Batangaje ko basanzwe bakorana n’abahanzi bagera ku 2000, ariko bagiye kwifashisha izina rya Bruce Melodie kugira ngo umubare bawukube inshuro 100.
Ubwo basinyaga ayo masezerano bavuze ko afite agaciro ka miliyari izatangwa mu myaka ibiri, ariko iyo myaka ikaba igiye gushira nta n’igiceri na kimwe Bruce melodie abonye, nubwo hatagaragajwe igikubiye muri ayo masezerano nyir’izina n’aho amafaranga azaturuka dore ko icyo kigo ari ubwa mbere cyari cyumvikanye mu matwi ya benshi.
Icyo gihe Bruce melodie yatangaje ko ashimishijwe n’urwego umuziki we umaze kugeraho, akaba yagiriwe icyizere nyuma y’igihe akora umuziki ariko atazi ko azagirirwa icyizere ku rwego rugeze aho.