Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yasubije byinshi yabajijwe ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Irene Murindahabi ku rubuga rwe rwa YouTube.
Yabajijwe ku kibazo cyo kuba igihembo yahawe cy’umuhanzi mwiza w’umwaka wa 2022 mu bagabo mu bihembo bya The Choice Awards bitangwa na Isibo TV kitari kimukwiye, we avugako agikwiye doreko ngo yakoze cyane ko yakoze indirimbo nyinshi cyane zinarimo izo yakoranye n’abanyamahanga kandi ko yakoze indirimbo nyinshi zirenga 10 mu mwaka ushize. Rero ko abonako igihembo yahawe yari agikwiye cyane, anarenzaho ko nikindi gikurikira baba bakimuha hakiri kare.
Yatangiye abazwa kubyo kuba yica umuziki nyarwanda, mugusubiza we ngo ntakibazo abibonamo kandi ngo niba awica abo babivuga bazaze bawukosore ngo ntago umuziki ari uwabanyina.
Uyu Melodie Kandi uherutse kuva mu gihugu cya Nigeria, yavuzeko bo umuziki wabo wateye imbere cyane abajijwe niba yarakoranye indirimbo na Ruger wamamaye cyane mu ndirimbo yitwa Dior yakunzwe n’abatari bacye hano mu Rwanda ndetse no ku isi hose, avugako batakoranye ko yasanze uwo muhanzi Atari mu gihugu ngo gusa nawe yagiye muri iki gihugu afite gahunda yo gukora nuyu Ruger.
Yakomeje asubuza Kandi ikibazo yabajijwe ku kuba indirimbo ze harimo Akinyuma, Ikinyafu zarahagaritswe gukinwa mu gihugu cy’Uburundi ngo kubwo kuba zishishikariza abantu ubusambanyi, avugako we indirimbo ze ntakibi azibonaho ngo doreko Atari yaza nubundi bari basanzwe basambana.
Yongeye kandi kugira icyo avuga nyuma yuko agize ibyago agapfusha umubyeyi, yavuzeko nyine yababaye ariko ko n’ubwo yapfuye ariko agiye akuze kandi yakoze byinshi doreko ariwe watoje uyu muhanzi kujya gusenga anongeraho ko ariwe yaririmbye mu ndirimbo ye yitwa Urabinyegeza.
Yabajijwe niba mu buzima yaragizeho ishyari, avugako cyera yigeze kugirira ishyari Christopher, ngo ariko byaterwaga na Amag wamushyiragaho amubwira ko indirimbo za Zuke Christopher yakoraga arizo zikinwa cyane kuri radio ngo gusa yaje kuganira na Christopher biracyemuka ngo doreko bujya umuntu akwiye gukora ibye atitaye kuhyabandi kuko bitanga amahoro.
Yabajijwe kandi ngo aramutse asanze abana be bose atari abe yabigenza ate! Mugusubiza ikibazo, yavuze ko we kubera urukundo akunda abana be ko hubwo yasaba n’uwo mugabo ko aza akamurera nawe cyangwa akaza bakabana bagafatanya kurera abo bana kuko we kuri we akunda abana be cyane kuburyo atabareka ngo bagende.
Uyu Melodie kandi yakomeje kuvuga ko ubu ari mu gutunganya indirimbo nshya yenda gushyira hanze doreko uyu Murindahabi yamusanze ahatunganyirizwa amajwi mu companyi yitwa 1:55 Am arinayo uyu muhanzi abarizwamo, Irene wagize amahirwe yokumva kuri iyo ndirimbo iri gukorwaho yavuzeko ari indirimbo nziza cyane.
Nkuko yakomeje kubivuga kandi yavuze ko agiye kujya atanga ibiganiro kenshi nubwo biba bitamworoheye ariko ko agiye kugerageza.