Umusore ukomoka mu Ntara y’Amajyepfo, akaba yari muri Zambia ashakisha ubuzima, ubukwe bwe bwahagaritswe igitaraganya bitewe no kuba yaraburiwe irengero.
Tuyishime Samuel avuka mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda yagiye gushakira amaramuko mu gihugu cya Zambia, aho yikorera ku giti cye.
Inshuti ze za hafi ziba muri icyo gihugu zatangarije Umuseke dukesha iyi nkuru ko yaburiwe irengero, ndetse ubukwe bwe bwari buteganyijwe taliki ya 28/04/2023 bwabaye busubitswe.
Umwe muri bo yagize ati “Twarabyutse twitegura gutaha ubukwe nk’uko bisanzwe, hashize umwanya twumva inkuru itari nziza ko umuhungu yabuze, nta kindi twakoze twihutiye gutabaza.”
Umuseke wamenye amakuru ko inshuti ze zabimenyesheje inzego z’umutekano muri Zambia zibizeza ko zigiye kubikurikirana.