Polisi y’u Rwanda yerekanye itsinda ry’abasore batanu bari hagati y’imyaka 17 na 19 bategera abantu mu nzira zitandukanye bakabambura ibyabo rimwe na rimwe bakanabakomeretsa.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mata 2023, nibwo Polisi yeretse itangazamakuru iri tsinda ry’aba bahungu batanu bategera abantu mu nzira bakabambura ibyabo.
Polisi ivuga ko aba bantu yabafashe ku itariki 10 Mata 2023, nyuma y’uko hari umuturage wabanyuzeho barimo kunigira umugenzi mu nzira bamwambura amafaranga ibihumbi 15 na telefone ebyiri.
Polisi ivuga ko aba basore bose ari abo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro ndetse bafashwe bari nyuma y’uko bari bamaze igihe gito bavuye mu kigo ngororamuco cy’i Nyamagabe nabwo bakekwaho ibikorwa byo gutegera abaturage mu nzira bakabambura.
Aba bahungu bose bemera ko bakoraga ubujura ndetse bategeraga abahisi n’abagenzi mu nzira bamwe muri bo bakabaniga abandi bakabasaka bakabambura ibyabo bakanabisabira imbabazi.
Umwe muri bo witwa Ishimwe Thierry w’imyaka 18 y’amavuko yavuze ko iyo bajyaga kwiba bicagamo ibice babiri bamwe bakajya imbere y’uwo bashaka kwiba abandi bakamuza inyuma bakamuniga b’abandi bari bamuri imbere bagahita baza bakamusaka ndetse umuntu wese ushatse kubarwanya bahitaga bamutera amabuye nabo bagakizwa n’amaguru.
Yagize ati “Ndashinjwa ubujura, twari twasinze tujya kwiba dutangira umuntu turamwambura.”
Yongeyeho ko yatangiye ubujura mu 2020 ndetse kuva yabutangira amaze kwiba abantu 10.
Ati “Maze kwiba nk’abantu 10, uko tubikora habaho gushikuza no gufata kaci, duhurira ku matelefone yacu tugahamagarana tukavuga ngo turajya guhiga tukagenda babiri bakajya imbere inyuma hagasigara uwa Gatatu bakajya ku ruhande rwo hirya noneho bamwe bakabafunga kaci abandi bakaza bakabasaka.”
Yongeyeho ko ahantu bakunze gutegera abantu ari mu nzira igana Sonatubes idakunze kunyuramo abashinzwe umutekano.
Uwitwa Niyonshuti Bandeco nawe ufite imyaka 18, yavuze ko bari aba-marine ndetse batangiye kwiba nyuma yo kuva mu Kigo ngororamuco i Nyamagabe.
Yagize ati “Natangiye kwiba ubwo nari mvuye mu kigo ngororamuco Nyamagabe ku tariki ya 20 Mutarama 2022 twasanze bagenzi bacu barimo uwitwa Rene na Benjamin ariko we yari yaratashye mu banyeshuri noneho ubwo twazaga twasanze basigaye biba amatelefone batubwira ko bajya biba telefone nibwo twabasabye ko twakorana dutangira kwiba uko.”
Yongeyeho ko bari barajwanywe mu Kigo ngororamuco kuko bari abamaline bo mu muhanda nyuma yo kuva kugororwa baba ari bwo batangira kwiba abantu babategeye mu nzira.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Twajamahoro Sylvestre, yabwiye Itangazamakuru ko aba bahungu uko ari batanu bafatiwe mu bikorwa byo gushikuza abaturage ibyabo ndetse rimwe na riwe bakanabakomeretsa.
Yagize ati “Ni abasore bagera kuri batanu bafashwe bafatiwe mu bikorwa bitandukanye by’ubujura birimo gushikuza rimwe na rimwe no gukomeretsa, bafashwe mu gihe cyo ku tariki ya 10 Mata mu bikorwa by’ubwambuzi bushikuza abantu kuva ku muhanda wa Rwandex ugear sonatube bakaba babikora hagati ya saa sita kugeza saa saba.”
Yakomeje avuga ko batawe muri yombi nyuma y’uko bari bamaze gutangira umuntu mu nzira bamwambura telefone n’amafaranga anaboneraho gushimira umugabo wababonye bari kwambura uwo muturage ahita abimenyesha polisi.
Yongeyeho ko nyuma yo kumenya aya makuru bafashe umwe muri aba basore agenda abereka abandi ndetse bagiye gushyikirizwa urwego rw’Ubugenzacuaha RIB kugira ngo bakurikiranwe kubyaha bashinjwa.
Yakomeje avuga ko inging 168 y’itegeko rihana ibyaha ivuga ku bijyanye n’ubujura ndetse n’ubujura bukoresheje ikiboko ko umuntu wese wishoye mu bujura cyangwa wakoze ubujura iyo abihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’imyaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafanga miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5.