Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze abayobozi batanu bo mu Karere ka Nyanza na Gisagara bishingiye ku bimenyetso byabonetse bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu itangwa ry’amasoko muri utwo turere.
Amakuru agera kuri dukesha Igihe avuga ko aba mbere bari bafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hanyuma Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruza kubarekura ku wa 11 Mata 2023.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko aba bagabo uko ari batanu bongeye gufatwa bishingiye ku bimenyetso bishya byatahuwe ndetse ko bari batangiye kubisibanganya.
Ati “Ibyo bimenyetso bifitanye isano n’amasoko yatanzwe mu Karere ka Nyanza na Gisagara.”
Abo bayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara, Ushinzwe imirimo rusange (Division manager) mu Karere ka Nyanza, Ushinzwe amasoko mu Karere ka Nyanza n’Ushinzwe imyubakire (Engineer) muri One Stop Center mu Karere ka Nyanza.
Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro, Kimironko na Rwezamenyo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye yabo itunganywe yoherezwe mu Bushinjacyaha.