Umunsi wa gatatu wije n’umwe uraboneka mu bantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyacukurwaga mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wa tariki ya 19 Mata 2023, habura uburyo bwo gutabara aba bantu barimo abanyeshuri batatu bigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, cyane ko bari bageze mu ntera ndende.
Uwahaye Bwiza dukesha iyi nkuru tariki ya 20 Mata yagize ati: “Bagiyemo nimugoroba, kibagwira nka saa kumi, saa kumi n’imwe. Imashini irimo iravanamo ibitaka ngo bakurwemo. Ni batandatu, harimo abanyeshuri batatu n’abandi baturage basanzwe batatu. Abanyeshuri ni bakuru, barengeje imyaka 22.”
Kuva mu gitondo cya tariki ya 20, imashini zisanzwe zifashishwa mu gukora imihanda zatangiye gucukura umusozi aba bantu bahezemo, zibashakisha, ariko bigeze muri aka kanya nta n’umwe uraboneka, nk’uko ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru kibivuga.
Amafoto yatangajwe na Radio Huye, agaragaza ko izi mashini ziri gucukura amanywa n’ijoro, kandi bigaragara ko zimaze kurindimura igice kinini cy’umusozi ariko kugeza ubu ntacyo biratanga.
Abaturiye uyu musozi, by’umwihariko imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka, baba bicaye hafi aho, bategereje ko hari abo izi mashini zabona.