Rukomeje kubura gica hagati y’abateguye ibihembo bya Rwanda International Movie Awards, Bahavu Jeannette watsindiyemo imodoka ndetse n’ubuyobozi bwa Ndoli Safaris bwateye inkunga iri rushanwa.
Byatangiye kuvugwa ko mu gihe iki kibazo cyakomeza kugorana mu gukemuka, byarangira ubuyobozi bwa Rwanda International Movie Awards bufashe icyemezo cyo gufata imodoka Bahavu yatsindiye bukayiha Bamenya wamukurikiraga mu majwi.
Iki kibazo cyazamuwe n’uko ubwo ibi bihembo byatwangwaga ku wa 1 Mata 2023, Bahavu Jeannette wari watsinze mu cyiciro cya People’s Choice akemererwa imodoka yo mu bwoko bwa KIA K5 yakozwe mu 2012 ifite agaciro ka miliyoni 13Frw atahise ayihabwa.
Ibi byatumye nyuma y’iminsi mbarwa, Bahavu yarahise yiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ngo rumufashe kwishyuza imodoka ye yabonaga ko ari guhuguzwa.
Nyuma y’uko iki kibazo kizamuwe, ubuyobozi bwa Rwanda International Movie Awards bwahise bwihutira kwishyura kimwe cya kabiri cy’agaciro k’iyi modoka nk’uko bari barabyumvikanye na Ndoli Safaris kugira ngo irekurwe.
Iki gihe icyizere cyari kizamutse ko Bahavu yaba agiye guhabwa imodoka ye, icyakora siko byagenze kuko uyu mugore ubwo yahamagazwaga mu nama yasanze amasezerano Ndoli Safaris ifitanye na Rwanda International Movie Awards avuga ko uzegukana iki gihembo azatwara imodoka iriho ibirango by’iyi sosiyete.
Ntabwo ari inkuru yaguye neza Bahavu wahise ubabwira ko bitakunda kuko mu masezerano afitanye na Rwanda International Movie Awards ibyo gutwara imodoka iriho ibirango by’umuterankunga bitarimo.
Ibi biganiro bitagize icyo bitanga byamaze iminsi ibiri bibera ku biro bya Ndoli Safaris, ndetse kugeza ubu ruracyakomeje kubura gica.
Mu gushaka kumenya aho ibiganiro bigeze, IGIHE yaje kumenya ko kugeza ubu hategerejwe ibiganiro byo kumva niba Bahavu ntacyo arahindura ku cyemezo cye bityo hagafatwa undi mwanzuro.
Mu gihe Bahavu yaba adahinduye ibitekerezo ku kibazo cy’iyi modoka ngo yemere ko yayihabwa ariko akajya ayitwara iriho ibirango by’umuterankunga wa Rwanda International Movie Awards haraba hasigaye amahirwe abiri yonyine.
Bitewe n’uko Ndoli Safaris bo bahakanye bagatsemba ko batatanga iyi modoka mu gihe uyihawe atemeye kujya ayigendamo iriho ibirango, ubuyobozi bwa Rwanda International Awards buzaba bushobora kuyigura ijana ku rindi bakayimuha nta ruhare rw’umuterankunga rurimo.
Ku rundi ruhande ariko, bitewe n’uko uyu ari umuterankunga w’igihe kirekire muri Rwanda International Movie Awards, biragoye ko bamwikuraho.
Amakuru ahari ahamya ko ubuyobozi bwa Rwanda International Movie Awards bushobora gufata icyemezo cyo kwemeza ko Bahavu yanze igihembo yahawe bakakigenera uwamukurikiye mu majwi ari we Bamenya.