Iyi ni imwe mu nkuru zitangaje ndetse zigoye kuzemera gusa yabayeho mu gihugu cya Nigeriya. Uyu mugore yasobanuye ko yararanye n’umurambo igihe cy’amezi 6 kugira ngo abone urubyar ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Ni Umugore wo mu gihugu cya Nigeria witwa Adeabo yasobanuye iby’agahinda ke ndetse no kutabyara kwe , agaragaza ko yari yarashyingiwe amaze imyaka myinshi nta mwana afite gutwita byarananiranye ntibikunde.
Uyu mugore yavuze ko mu gushaka umwana yaje kujya mu bapfumu bakamubwira ko kugira ngo atwite asabwa kujya kuryamana n’umurambo igihe cy’amezi 6 ubundi bakamwemeza ko aribwo imikoshi yari imuriho izamuvaho.
Adeabo yarabyemeye ndetse ashaka naho azajya akamarayo ayo mezi atandatu aryamana n’umurambo.
Uyu mugore avuga ko yamaze icyo gihe byaranze agaragaza ko aricyo gihe kibabaje yigeze abamo mu buzima bwe bwose. Avuga ko kuryamana n’umurambo ariwo mwanzuro mubi yigeze afata kuva yabaho ndetse ko anabyicuza.