Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika urubanza rwa Mukanzabarushimana Marie Chantal ukurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Rutiyomba Akeza Elsie yari abereye mukase.
Mukanzabarushimana afungiye i Mageragere kuko ku wa 2 Gashyantare 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byo yari akurikiranyweho ryari rikomeje.
Umwaka n’amezi abiri birihiritse urubanza mu mizi rutaratangira kubera ko mu gihe cyose hagiye habaho impamvu zitandukanye zatumaga rusubikwa rugahabwa itariki nshya.
Muri Gashyantare 2023 Urukiko Rwisumbuye nibwo rwagombaga gutangira kuruburanisha nyuma yo kurusubika inshuro nyinshi ariko icyo gihe nabwo rwaje gusubikwa kuko umunyamategeko wamwunganiraga yangaga gukomeza gukorana nawe.
Uyu munyamategeko yavuze ko hari ibyo Mukanzabarushimana atubahirije mu masezerano bagiranye bityo ko atakomeza kumwunganira.
Ibi byatumye urubanza rwongera gusubikwa kuko Mukanzabarushimana yagaragarije urukiko ko atakomeza kuburana atunganiwe.
Urubanza rwahise ruhabwa itariki nya yo kuri uyu wa 18 Mata 2023 ariko nabwo rwaje kongera gusubikwa bikomeza kuba urujijo ku muryango wa Akeza wifuza ko wahabwa ubutabera buboneye kubera urupfu rw’umwana wabo.
Ubwo bageraga imbere y’urukiko Mukanzabarushimana Marie Chantal yabwiye urukiko ko atameze neza bityo ko atiteguye kuburana asaba ko urubanza rusubikwa.
Nyuma y’impaka hagati ye n’ubushinjacyaha, umucamanza yemeje ko urubanza rusubikwa rukazongera kuburanishwa tariki ya 22 Kamena 2023.
Ni ibintu bitashimishije uruhande rw’umuryango wa Akeza na cyane ko bakunze kugaragaza ko batishimiye uburyo uru rubanza rukomeje gusubikwa kandi ko biri gutinza ubutabera bagomba guhabwa.
Umwe mu bavuganye na IGIHE yagize ati “Twe twifuza ubutabera kandi iyo butinze buba nta butabetra buba buhari, urabona ko bibaye umwaka n’igice utarabona ubutabera ntabwo bidushimishije, ibintu byo gusubika urubanza nka ruriya sibyo. icyo urukiko narusaba ni uko rwashyira uburyo.”
Urupfu rwa Akeza w’imyaka itanu wamenyekanye ubwo yasubiragamo indirimbo “My Vow” ya Meddy, rwamenyekanye ku wa 14 Mutarama 2022. Yasanzwe mu kidomoro cy’amazi.
Hashize iminsi ine, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Mukanzabarushimana (Mukase wa Akeza) na Nirere Dative wari umukozi we wo mu rugo kuko “iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko bashobora kuba bafite uryhare mu rupfu rw’uwo mwana”.
Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko bwa mbere ku wa 27 Mutarama 2022, Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bituma bukeka ko Mukanzabarushimana ari we wishe umwana, busaba ko aburanishwa afunzwe kugira ngo atazatoroka ubutabera.
Mukanzabarushimana yahakanye ko atigeze yica Akeza ndetse ko atazi uwamwishe.