Nizeyimana Olivier wari umaze imyaka ibiri ari Perezida wa FERWAFA yeguye, aho yavuze ko ari ku mpamvu ze bwite zimukomereye.
Ibaruwa y’ubwegure bwa Nizeyimana Olivier yayishyikirije abanyamuryango kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Mata 2023.
Yagize ati “Mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbamenyeshe umwanzuro nafashe wo kwegura ku mwanya w’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubera impamvu zanjye bwite zinkomereye, nsanga zitanshoboza gukomeza kuzuza inshingano mwampaye.”
“Nshimiye cyane Komite Nyobozi n’abakozi ba FERWAFA twari dufatanyije, abanyamuryango mwese, abakunzi b’umupira w’amaguru n’abafatanyabikorwa, ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange, ku cyizere n’imikoranire myiza bakomeje kungaragariza mu gihe kitari kinini maze nkora izi nshingano.”
Nizeyimana Mugabo Olivier yayoboraga FERWAFA guhera muri Kamena 2021, aho yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Rtd Brig Gen Sekamana Damascène na we weguye muri Mata uwo mwaka.
Muri ayo matora yabaye ku wa 27 Kamena 2021, Mugabo Nizeyimana Olivier wari uvuye ku mwanya wa Perezida wa Mukura Victory Sports, yatorewe uyu mwanya nk’umukandida rukumbi atsinze ku majwi 52 kuri 59.
Hari nyuma y’uko Rurangirwa Louis bari bahanganye yakuyemo kandidatire ye habura iminota mike ngo amatora atangire, avuga ko anyuranye n’amategeko.
Nyuma yo kwegura kwa Mugabo Olivier, inshingano zirasigaranwa na Visi Perezida, Habyarimana Marcel.