U Rwanda rwasubije Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ku kirego Bénin yatanze irusabira mpaga nyuma y’uko rukinishije Muhire Kevin wari ufite amakarita abiri y’umuhondo.
Tariki 10 Mata, CAF yandikiye u Rwanda ndetse iruha nyirantarengwa y’iminsi irindwi [kugeza ku wa 17 Mata 2023] irusaba ibisobanuro ku kuba rwarakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo.
Amakuru agera ku Igihe dukesha iyi nkuru yemeza ko ku Cyumweru tariki 16 Mata, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryandikiye CAF ritanga ubwiregure bwaryo bukubiyemo ingingo zisobanura neza impamvu Muhire Kevin yakinishijwe n’ubwo mbere y’uyu mukino abareberera Amavubi bari bazi neza ko afite amakarita.
Muhire Kevin yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 69 mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal tariki 7 Kamena 2022. Indi karita yahawe ni iyo ku munota wa 53 mu mukino ubanza u Rwanda rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 i Cotonou.
Nyuma y’umukino wo kwishyura tariki 29 Werurwe 2023 aho Amavubi yanganyije na Benin 1-1 kuri Kigali Pelé Stadium, Umutoza Gernot Rohr yabwiye abanyamakuru ko Ikipe y’Igihugu atoza yamaze gutanga ikirego muri CAF kubera Muhire Kevin wakinnye afite amakarita abiri.
Yagize ati “Reka ndebe kuko mfite [hano impapuro], hari nimero 11, Kevin Muhire wabonye ikarita y’umuhondo mu mukino ubanza ku munota wa 68, uwo mukinnyi kandi yayibonye ku munota 74 bakina na Sénégal.”
“Ni ukuvuga ngo CAF yaratuvanze cyane mbere y’uyu mukino, itujyana hirya no hino, ariko twabonye ko uyu mukinnyi wari ufite amakarita abiri y’umuhondo atigeze ahagarikwa.”
Nyuma y’aya magambo y’Umutoza Rohr, ku ruhande rw’Amavubi, bavuze ko raporo babonye ku mukino ubanza wa Bénin, igaragaza ko nta karita y’umuhondo yahawe Muhire Kevin nubwo umusifuzi yari yayitanze mu kibuga.
Umunyamakuru w’Umunya-Bénin, Évrard Fulgérale, yatangaje ko Bondo yavuze ko kuba ataratanze ikarita y’umuhondo ya Muhire Kévin muri raporo byari ukwibeshya, ariko ’staff’ y’Amavubi yagombaga kumenya ko atemerewe gukina.
Yagize ati “Kuba tutaranditse[Muhire Kevin] ikarita y’umuhondo byaturutse ku kwibeshya, ariko n’Amavubi yagombaga kumenya ko umukinnyi wayo atemerewe gukina.”
Raporo ya Bondo yagombaga kwemezwa mu masaha 24, igaragaza ko u Rwanda rwahawe ikarita itukura, ku makarita abiri y’umuhondo yeretswe Hakim Sahabo n’indi y’umuhondo kuri Mugisha Gilbert.
Tariki 31 Werurwe, Bondo n’abungiriza be bakuwe ku gusifura umukino wa CAF Confederation Cup wahuje ASKO yo muri Togo yanganyijemo igitego 1-1 AS FAR yo muri Maroc tariki 2 Mata 2022.
Tariki 14 Mata 2023, Ishyirahamwe rya Ruhago muri Botswana ryatangaje ko CAF yahagaritse aba asifuzi bakomoka muri icyo gihugu bari bayobowe na Joshua Bondo kubera amakosa bakoze ku mukino.
Bondo wahanishijwe amezi atandatu, yahagarikanywe n’abasifuzi bane barimo uwamwungirizaga wa mbere, Souru Phatsoane, uwa kabiri Mogomotsi Morakile n’uwa kane, Tshepo Mokani Gobogoba.
Itegeko rya 42 ku bijyanye n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika rivuga ko “umukinnyi ubonye amakarita abiri y’umuhondo agomba gusiba umukino ukurikiyeho. Iki gihano kigomba kumenyeshwa n’Ubunyamabanga [bwa CAF] ku mashyirahamwe bireba.”
Ingingo ya cyenda kuri iri tegeko ivuga ko “mbere ya buri mukino, Ubunyamabanga bwa CAF bugomba kumenyesha abasifuzi na komiseri amazina y’abakinnyi bahagaritswe kuri buri mukino. Muri ubu buryo, abakinnyi bahagaritswe babuzwa n’abayobozi b’umukino kuwugaragaramo. Abayobozi b’umukino babirenzeho, barahanwa.”
Ingingo ya 12 yo ivuga ko “Ikipe yemereye umukinnyi wahagaritswe gukina igomba gutakaza umukino ku bitego 3-0.”
Iya 13 yo ivuga ko “ugerageje guhimba inyandiko cyangwa guhindura inyandiko zemewe, iryo shyirahamwe rihagarikwa hashingiwe ku mabwiriza ahari n’amategeko ngengamyitwarire ya CAF.”
Nubwo bimeze gutyo ariko ingingo ya 10 ivuga ko “kumenya abakinnyi batemerewe gukina biguma ari inshingano z’ishyirahamwe bireba.”
U Rwanda ruri mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Ni urwa gatatu n’amanota atatu rukurikiye Sénégal ya mbere n’amanota 12 na Mozambique ya kabiri n’amanota ane mu gihe Bénin ari iya nyuma n’amanota abiri.
Amavubi azakurikizaho kwakira Mozambique tariki 12 Kamena mbere yo gusoza acakirana na Sénégal mu mukino wa nyuma w’itsinda tariki 4 Nzeri 2023.