Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bukurikiranye umugore watswitse ibiganza by’umwana we w’imyaka itandatu y’amavuko, abivumbitse mu muriro.
Ibi byabaye tariki ya 2 Mata 2023 saa munani z’amanywa.
Uregwa yavuze ko yasanze umwana we yafashe ibijumba yari guteka abiha abandi bana, umujinya yatewe n’uko yari yasinze ukaba ari wo watumye atwika umwana we.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mbere y’uko uyu mubyeyi atwika umwana yabanje kumukingirana ngo atamucika, ku buryo byanagoye abaturanyi bagerageje gutabara ubwo bumvaga umwana atabaza.
Aho akinguriye ngo nyina yahise yiruka, barebye basanga ibiganza byombi by’umwana byahiye bamujyana kwa muganga.
Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake uregwa akurikiranyweho naramuka agihamijwe n’urukiko, azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500,000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe.
Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, uwagihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka umunani n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenga miliyoni ebyiri nk’uko biteganywa n’ingingo ya 21 y’Itegeko nº 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.